Yanditswe Dec, 24 2017 16:34 PM | 5,301 Views
Polisi y'igihugu
iributsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza ihame ryo kubumbatira umutekano
hirya no hino aho batuye kandi abatwara ibinyabiziga bakibuka kwitwararika muri
iyi minsi isoza umwaka n'iwutangira. Abaturage na bo bavuga ko kubungabunga
umutekano babikanguriwe kandi biteguye gufatanya n'inzego zibishinzwe mu
kuwubumbatira.
Ku munsi mukuru wa
Noheli uba mu mpera z'umwaka n'uw'Ubunani utangira umwaka, abenshi mu baturage
bakunze kujya mu tubari bakica inyota, ariko hari n'abo ushobora gusanga
barengeje urugero bagahungabanya umutekano wa bagenzi babo. Bamwe mu baturage
baba abacuruza, abakora umwuga wo gutwara abantu n'abafite utubari babwiye
itangazamakuru ko iyo minsi mikuru bamaze kuyitegura kandi babikanguriwe, ko
bazarushaho kubungabunga umutekano.
Rugango Jean
Batpiste, umuturage wo mu murenge wa Gisozi yagize ati, 'Ntabwo kandi
tugomba guhungabanya umutekano dufite, kuko abawuturindiye barahari, ariko
natwe tugomba kuba maso kugira ngo bamenye ko ibyo bakora natwe tubari
inyuma. Niba tunywa tugomba kwirinda kurenza urugero, kandi tukirinda
kubangamira abandi.''
Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda ACP Théos BADEGE avuga ko abaturage bakwiye kwishima uko bisanzwe ariko bagakomera ku mahame y'umutekano, birinda ubusinzi, guhungabanya umutekano no kwirinda impanuka. Ati, ''Icyo umuntu azakora cyose azagisoza neza nta byago afite byo kuzira impanuka , kubera ko yatwaye akarenza umuvuduko kubera ibyishimo, kuko yatwaye yasinze, cyangwa se yatwaye arangaye ari ku matelefoni. Ikindi twese dukeneye uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru, niba unyuze ahantu cyangwa uhatuye menya ko urusaku rubuza ituze. Muri iyi minsi isoza umwaka ni ukwibuka ko ibirori n'ibyishimo bitagomba kubangamira ihame ry'umutekano no kubahiriza amategeko.''
Umuvugizi wa polisi yibutsa ko abaturage ko ahazateranira ibirori by'abantu benshi bigomba kumenyeshwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano kugira ngo zibashe gucunga umutekano w'abahateraniye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru