AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Police HC yatangiye Shampiyona iseruka neza (Amafoto)

Yanditswe Mar, 23 2024 20:21 PM | 143,201 Views



Shampiyona y'Igihugu mu mukino wa Handball yatangiye kuri uyu Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024 aho Police HC yerekeje mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Ruhango mu Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) aho yatsinze imikino ibiri.

Mu mukino wa mbere, Police HC yatsinze Ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rukara (UR-Rukara) ibitego 49 kuri 13. Ni wo mukino usa nk'uworoheye cyane Police HC kuko igice cya mbere cyarangiye iwuyoboye ku bitego 25-6.

Nyuma yaho hakurikiyeho umukino wahuje Police HC na ES-Kigoma. Iyi kipe yari iwayo yagerageje kwirwanaho kuko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Police HC iyitsinze ibitego 17 ku 10, umukino wose urangira iwutsinze ibitego 33 kuri 13.

Umutoza wa Police HC, Rtd CIP Antoine Ntabanganyimana, yifashishije abakinnyi bose ahereye ku bo aherutse kuvana mu Ikipe ya Gicumbi HT ari bo Kayijamahe Yves na Akayezu André uzwi ku izina rya Kibonge. Mu izamu yabanjemo Uwimana Jackson, imbere ye hari Kubwimana Emmanuel, Umuhire Yves na Rwamanywa Viateur na Mbesutunguwe Samuel.

Yashimiye abakinnyi be ariko abasaba kutirara kuko Shampiyona ari bwo igitangira.

Ati "Abakinnyi banjye bakinnye neza, bakurikije amabwiriza nari nabahaye none dutahanye intsinzi. Nta kwirara kuko turacyari mu cyiciro kibanza (Phase Aller), kandi tuzagira n'imikino yo kwishyura. Iyi Shampiyona igizwe n'amakipe icyenda kandi yose azahura ndetse habe n'imikino yo kwishyura. Urugendo ruracyari rurerure, nta kwirara."

Rtd CIP Ntabanganyimana yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda buhora hafi y'ikipe, anashimira abakunzi ba Police HC bahora bayishyigikira.

Yakomeje ati "Ubuyobozi bwa Police HC bukora ibishoboka byose kugira ngo iyi kipe ikomeze kwitwara neza. Duherutse kwerekana abakinnyi umunani bose baherutse kwinjira mu ikipe kugira ngo bongeremo amaraso mashya, birimo gutanga umusaruro."

Ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, Police HC izerekeza mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi aho izacakirana na Gicumbi HT na ADEGI-Gituza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage