AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yavuze ko abanyamakuru bagiye koroherezwa kubona amakuru mu nkiko

Yanditswe Oct, 14 2020 20:34 PM | 36,765 Views



Perezida w'urukiko rw'ikirenga aratangaza ko binyuze mu bugenzuzi bukuru bw'inkiko abanyamakuru bagiye kujya boroherezwa kubona amakuru ajyana n'ibibera mu nkiko.

Ibi perezida w'urukiko rw'ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma yo gutangiza amahugurwa y'abanyamakuru agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye no gutara amakuru arebana n'ubutabera.


Ikibazo cyo kubona amakuru mu nkiko cyakomeje kugaragazwa nk'imbogamizi ku banyamakuru aho itegeko ribasaba kubanza kwandikira urukiko bibasaba ariko rimwe na rimwe bagatinda gusubizwa,bakaba bakererwa kubona amakuru ku manza zaciwe cyangwa imyanzuro yafashwe n'inkiko.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko iki kibazo cyahawe umurongo wo kugikemura cyane ko n'inzego z'ubutabera zifite inyungu ku gutangazwa kw'imyanzuro yafashwe mu nkiko. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage