Yanditswe Mar, 09 2019 14:04 PM | 9,054 Views
Atangiza umwiherero wa 16 w'abayobozi bakuru mu Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko nta mpamvu Abanyarwanda bajya gushakira muri Uganda serivisi ziboneka mu Rwanda, kandi yerura ko igisubizo gishoboka ari uko Abanyarwanda birinda kujyayo mu gihe bakomeje gukorerwa ihohoterwa iyo bafatiweyo.
Umukuru w’igihugu yavuze ko mu bihe bitandukanye iki kibazo yagiye akiganira na mugenzi we wa Uganda ariko aho kugira ngo gikemuke, kikarushaho gufata indi ntera ari nako abafashwe bagenda bahimbirwa ibirego bitandukanye mu gihe abandi bajugunywa hakurya y’umupaka nyuma yo gukorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo aho baba bafungiwe mu buryo byunyuranyije n’amategeko.
Perezida Kagame yatanze urugero rw’uwitwa Rene Rutagungira na bagenzi be bakomeje gufungirwa muri Uganda bagenda bahindurirwa ibirego kandi mu by’ukuri ngo ifatwa n’ifungwa ryabo rikaba ryaraje rikurikira ko banze kwifatanya n’umutwe wa RNC uyobowe n’abahamijwe ibyaha bitandukanye n’inkiko z’u Rwada ubu bavuga ko barwanya. Umukuru w’igihugu yakomoje no ku mikoranire y’uyu mutwe n’igihugu cya Uganda aho ngo ukorera ibikorwa byo gutoranya abawinjiramo ndetse akomoza no ku munyemari Rujugiro Tribert nawe ngo utera inkunga abifuriza inabi u Rwanda.
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rutigeze rufunga imipaka yarwo na Uganda ndetse asaba ko imirimo yo y’ubwubatsi ku mupaka wa Gatuna yihutishwa. Umukuru w’ igihugu yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda bambuka umupaka bagiye gushaka serivisi ubusanzwe ziboneka mu Rwanda zaba iz’uburezi, ubuzima, amazi n’ibikorwa by’ubcuruzi by’umwihariko.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ibyo kuba abayobozi muri Uganda bagira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda atari ibya none. Yasubiyemo ibyanditswe n’umwanditsi wavuze ku rupfu rwa Seth Sendashonga wigeze kuba mu buyobozi bw’u Rwanda wapfuye muri 2008, aho uyu mwanditsi uvuga ko yamusanze i Nairobi muri Kenya aganira n’abajenerali ba Uganda ku bikorwa byo ku mushyigikira ngo arwanye u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame washimangiye ko nta na rimwe u Rwanda ruzateza ibibazo ibindi bihugu yongeye gushimangira ko hari urugero rw’ubushotoranyi rudashobora kwihanganirwa.
Ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda bije byiyongera ku bikorwa nk’ibi mu Burundi aho urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruvuga ko Abanyarwanda bajya muri iki gihugu bagabanutseho 70%.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iherutse gutangaza ko Abanyarwanda basaga 100 bafungiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko naho abasaga 980 bakaba bamaze kwirukanwa muri icyo gihugu.
Ni inkuru ya Jean Pierre Kagabo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru