Yanditswe Jan, 20 2020 12:05 PM | 1,395 Views
Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, ibiganiro byibanze ku mubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu 21 bya Afurika nibyo byitabiriye iyi nama, muri byo 16 bikaba bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma.
Atangiza iyi nama, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yagaragaje ko u Bwongereza bubona Afurika nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu bucuruzi n’ishoramari ari nayo mpamvu bwateguye iyi nama ngo ubufatanye hagati y’impande zombi burusheho kunozwa no guhabwa umurongo mushya muri iki gihe Ubwongereza bwitegura kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi.
Boris Johnson yagaragaje ko igihugu cye cyifuza kubaka ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari buzanira inyungu impande zombie, ni ukuvuga umugabane wa Afurika ndetse n’Ubwongereza.
Yavuze ko Afrika ari umugabane wuje ubudasa bw’ingirakamaro, aho ibihugu byose birangamiye ahazaza heza, bityo ngo Ubwongereza bukaba bwifuza kugira uruhare nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu kubaka ahazaza heza habereye abanyafrika n’abaturage b’igihugu cy’u Bwongereza.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kugira uruhare mu kiganiro kigaruka ku bucuruzi n’ishoramari, ikiganiro ahuriramo n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Peter Mutharika wa Malawi, Alpha Condé wa Guinea ndetse n’Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari, Liz Truss.
Muri iyi nama, Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, baraza gushyira ku isoko ry’imari n’imigabane rya Londres impapuro mvunjwafaranga z’imyaka itatu zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.
Ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda na byo byitabiriye iyi nama. Muri byo harimo nka Banki ya Kigali, Entreprise Urwibutso, Uruganda rwa telefoni Mara Phones, Rwanda Finance Ltd, Ampersand, Cogebanque, Africa Improved Foods na Water Access Rwanda.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda y’igihembwe cya gatatu cya 2019, igaragaza ko u Bwongereza buri ku mwanya wa gatatu mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi bingana na 10.71% y’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga, byinjiza miliyoni $ 13.02. Ni mu gihe kandi iki gihugu kiza ku mwanya wa 2 mu bihugu bifite ishoramari ryinshi mu Rwanda, aho nko mu myaka 4 ishize ishoramari rituruka mu Bwongereza riza mu Rwanda ribarirwa agaciro ka miliyoni 448 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 440 z’amafaranga y’u Rwanda.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru