AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ivuga ku ruhererekane rwa serivisi zituma haboneka ibiribwa

Yanditswe Jul, 26 2021 16:18 PM | 32,390 Views



Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ivuga ku ruhererekane rwa serivisi zituma haboneka ibiribwa yateguwe n’umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres ikaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi.

Ni inama itegura indi yaguye iziga kuri iyi ngingo muri Nzeri uyu mwaka,  zombi zigamije kureba uko habaho guhuza icyerekezo ku birebana no kwihaza mu biribwa nk’uko biteganywa mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Perezida Kagame ari na we uyoboye gahunda ya NEPAD y’Iterambere mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagaragaje ibikwiye kwitabwaho kugira ngo umugabane wa Afurika wihaze mu biribwa kandi bifite intungamubiri zikenewe.

Muri ibyo umukuru w’igihugu, yavuze ku gufasha abahinzi gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kugira ubwishingizi bw’ibihingwa buhamye n’ibindi.

Yagaragaje ko biteganyijwe ko mu cyerekezo 2063 Afurika yihaye, birimo kugaburira abana ku mashuri, guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, kwita ku bucuruzi bw’ibiribwa muri Afurika, guteza imbere ubushakashatsi, gushyigikira amakoperative y’abahinzi n’ay’abagore by’umwihariko no gushyiraho uburyo buburira hakiri kare mu gihe hari imihindagurikire y’ikirere.

Cyubahiro Bonaventure


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage