Yanditswe Jul, 26 2021 16:18 PM | 32,390 Views
Kuri
uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ivuga ku
ruhererekane rwa serivisi zituma haboneka ibiribwa yateguwe n’umunyamabanga
mukuru wa Loni, Antonio Guterres ikaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u
Butaliyani, Mario Draghi.
Ni inama itegura indi yaguye iziga kuri iyi ngingo muri Nzeri uyu mwaka, zombi zigamije kureba uko habaho guhuza icyerekezo ku birebana no kwihaza mu biribwa nk’uko biteganywa mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs.
Perezida Kagame ari na we uyoboye gahunda ya NEPAD y’Iterambere mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagaragaje ibikwiye kwitabwaho kugira ngo umugabane wa Afurika wihaze mu biribwa kandi bifite intungamubiri zikenewe.
Muri ibyo umukuru w’igihugu, yavuze ku gufasha abahinzi gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kugira ubwishingizi bw’ibihingwa buhamye n’ibindi.
Yagaragaje ko biteganyijwe ko mu cyerekezo 2063 Afurika yihaye, birimo kugaburira abana ku mashuri, guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, kwita ku bucuruzi bw’ibiribwa muri Afurika, guteza imbere ubushakashatsi, gushyigikira amakoperative y’abahinzi n’ay’abagore by’umwihariko no gushyiraho uburyo buburira hakiri kare mu gihe hari imihindagurikire y’ikirere.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru