Perezida Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu na RCS

AGEZWEHO

  • Uburyo umubano w’u Rwanda na Centrafrica warushijeho gukomera kuva mu 2014 – Soma inkuru...
  • Abiga muri African centers of Excellence bavuze ko biteguye kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda – Soma inkuru...

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu na RCS

Yanditswe Apr, 25 2021 08:06 AM
37,069 Views



Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’abo mu  Rwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda (RCS).

Muri Polisi y’u Rwanda, umukuru w’igihugu yazamuye mu ntera, DCG Dan Munyuza usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, ahabwa ipeti rya CG (Commissioner General) muri Polisi y'Igihugu.

CP Felix Namuhoranye usanzwe ari umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda, naho umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Chantal Ujeneza,  yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG).

Mu rwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda (RCS), umukuru w’igihugu yazamuye mu ntera, Komiseri Mukuru w’uru rwego, DCG Juvenal Marizamunda ahabwa ipeti rya Commissioner General (CG) muri RC. 

Mu 2018 Dan Munyuza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, naho Felix Namuhoranye agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

Mu mpinduka zakozwe tariki tariki 15 Mata uyu mwaka,  DCGP Marizamunda Juvénal  wari umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS asimbuye CGP George Rwigamba.

Muri izo mpinduka kandi Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, ni bwo  yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza yahawe ipeti rya CG.

Komiseri Mukuru wa RCS, DCG Juvenal Marizamunda yahawe ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’Igihugu

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG)


James Habimana


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Polisi yagaragaje abantu batanu bakekwaho kwambura abamotari moto

Polisi y’u Rwanda yerekanye uwiyitaga umukozi wa MTN na RURA akambura aban

Abapolisi 30 batangiye amahugurwa abongerera ubumenyi mu gukoresha za moto

Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yavuze ku Banyarwanda bakekwaho ibyaha bakiriyo

Polisi y'Igihugu yasabye abashoferi kudacunganwa na Camera zo ku muhanda

Hari ababoneye amahirwe mu kutihanganira abatwara imodoka banyoye