Yanditswe Sep, 05 2021 17:01 PM | 28,025 Views
Kuri iki Cyumweru,
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru,
RBA agaruka ku bufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Mozambique, ku
mubano warwo n’amahanga harimo ibihugu bituranyi ndetse no ku ikoreshwa
ry’ikoranabuhanga rya Pegasus yemeza ko ritigeze rikoreshwa mu bikorwa by’ubutasi.
Muri iki kiganiro abanyamakuru n’abaturage bagizemo uruhare, Perezida Kagame yagarutse ku mubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu, avuga ko hari ibihugu by'ibituranyi bigaragaza ubushake mu gusubiza ibintu mu buryo nk'u Burundi kandi biri mu murongo mwiza.
Yagize ati ‘’Ku Burundi turashaka kurushaho guteza imbere umubano, kandi n’u Burundi ni uko bimeze barabishaka cyane duhereye ku byo twumva n’ibyo tubona, abaminisitiri bacu barahura uko niko bimeze kubahagarariye inzego zishinzwe umutekano, rero ibintu birimo kurushaho kuba byiza kandi ni nyungu ku Burundi no ku Rwanda, tugeze ahantu heza kandi ni ingenzi ko turushaho kubikoraho twese kuko twese turabikeneye, iyo urebye impamvu ituma hatabaho umubano mwiza urayibura, mbona nta kindi kintu gikomeye wagereranya no kugirana umubano mwiza no gukorana kw’ibihugu tukarushaho kujya mbere.’’
Ku rundi ruhande ariko perezida Kagame yemeza ko hari ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda bisa nk’ibitagabanuka, kuko igishyigikira abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda bari muri iki gihugu bagikorerwa ihohoterwa rikomeye.
Asanga rero n’ubwo bigoye abanyarwanda bakwiye kwirinda kujya muri Uganda.
Ati ‘’Hari uburyo bumwe bwo kubyirinda ni ukutajyayo, ntimuzajyeyo kuko nuramuka wambutse umupaka bakagufata bakagukubita, bakakugirira nabi bakakwambura iyo ugarutse hano murabimbwira muba mugirango njyewe ngire nte, kuko igihugu gifite ubuyobozi bwacyo gifite banyiracyo, rero inama nakugira ni uko wajya ubanza ukareba ukavuga ngo ariko ubundi byari ngombwa ko njyayo? ariko ibi mvuga ndabizi biragoye kuko amateka yacu afite ukuntu ateye nayo atabyoroshya, hari abantu bafite igice kimwe cy'umuryango ugasanga kiri hano ugasanga ikindi kiri muri Uganda.’’
Ku bimaze iminsi byandikwa mu itangazamakuru mpuzamahanga by'uko u Rwanda rwaba rukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu butasi, Perezida Kagame yasobanuye ko ababivuga badashaka kumva ukuri k’u Rwanda.
Yagize ati ‘’Niba bavuga bati turimo gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho igisubizo ni oya. Oya nini yanditse mu nyuguti nkuru kandi twarabibabwiye abantu bacu barabibabwiye, twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bakoresha kiriya gikoresho kandi bibyemera, cyangwa batahakanye ko bayikoresha ibyo mu maso yanyu bigaragara nk’aho ubwo bisobanuye ko bayikoresha ariko twebwe twarababwiye tuti Oya, Ntabwo tuyifite ntabwo tuyikoresha.’’
Avuga ku kohereza ingabo muri Mozambique, Perezida Kagame yavuze ko byasabwe na Guverinoma y’icyo gihugu, kandi ko u Rwanda rukoresha ubushobozi bwarwo ku nyungu z’abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado.
‘’Ndashaka kubisobanura neza na none, kugeza ubu aka kanya turimo gukoresha ubushobozi bwacu, dufite ubushobozi buhagije twasaranganya n'abavandimwe n'inshuti nta muntu udutera inkunga muri ibi, ndabivuga hano kuri camera icanye, hari abandi bazavuga ngo oya oyaaa urabeshya twaguhaye amafaranga, bafite uburenganzira bwo kubivuga, Ndabivuga ndeba minisitiri wacu w'imari we arabizi ubushobozi twashyize muri ibi.. ariko icyo ntekereza gikomeye ni uko ibizava muri ibi turimo gukora ari byinshi ni byiza cyane, cyane ndetse kurusha amafaranga twashyizemo.’’
Perezida Paul Kagame yanavuze ko ibiganiro byamuhuje na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed byagarutse cyane ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’umutekano muri icyo gihugu ariko asobanura ko uruhare runini ku muti w’ibyo bibazo, Ethiopia ubwayo ari yo igomba kuwushaka.
Umukuru w’igihugu yanagarutse ku mubano w'u Rwanda na Tanzania, yemeza ko ibihugu byombi bimaze igihe bibanye neza kandi icyifuzo ari uko umubano wakomeza kuba mwiza kurushaho.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru