Yanditswe Nov, 30 2018 23:17 PM | 36,592 Views
Mu gihe mu myaka ya vuba bamwe mu batuye isi batahwemye kugaragaza ko birengangizwa mu ishyirwaho gahunda na politiki zinyuranye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari nawe muyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe asanga imikoranire idaheza ndetse no kuziba icyuho mu by'ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ari igisubizo kirambye kuri izi mpungenge z'abatuye isi.
Mu kiganiro yagejeje
kubateraniye mu nama y'ihuriro ry'ibihugu 20 bikize ku isi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo ijyanye no “Gushyira
imbere umuturage”, aho yibanze ku bijyanye no guhangira imirimo urubyiruko no
kongerera ubushobozi umugore.
Umukuru w'igihugu yagaragaje ko mu bihe byashize, abatuye isi bagaragaje ko birengagizwa mu itegurwa rya politiki zinyuranye, ashimangira ko umuti kuri iki kibazo ari ugushyiraho imikorere n'imikoranire idaheza n'umwe hashingiwe ku nkomoko, imyaka cyangwa igitsina.
Umukuru
w'igihugu yagaragarije abitabiriye iyi nama ko umugabane wa Afrika ufite
amahirwe menshi atuma uba ikigega cy'isi mu bihe biri imbere, kuko ari wo
mugabane ufite umubare munini w'abaturage b'urubyiruko ruri mu myaka yo gukora,
ukagira n'imijyi ifite ubukungu butera imbere kurusha indi ku Isi n'andi
mahirwe anyuranye. Yagarutse kandi ku masezerano y'isoko rusange ku mugabane wa
Afrika, ayagaragaza nk'intambwe umugabane wateye mu rwego rwo kongera
ubuhahirane imbere muri Afrika ndetse n'ishoramari hagati yayo
n'abafatanyabikorwa bawo harimo n'ibihugu byibumbiye muri G20.
Perezida wa
Argentine, Mauricio Macri ari we uyoboye G20 kuva kuva mu mpera z'umwaka ushize
wa 2017, yagaragaje ko muri iyi myaka ya vuba aha, Isi yagize impinduka
zinyuranye zatumye havuka ibibazo bishya abayituye bagomba gufatanyiriza hamwe
gushakira ibisubizo. Mu ijambo ritangiza iyi nama, Perezida Macri yahamagariye
abayitabiriye gukoresha uru rubuga, bakazasubira mu bihugu byabo bafatiye hamwe
ingamba zifatika.
Iyi nama ya G20
ifite insanganyamatsiko igira iti “Kugira ubwumvikane mu kugera ku iterambere
nyakuri kandi rirambye”
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru