AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku “Gushyira Imbere Umuturage” mu nama ya G20

Yanditswe Nov, 30 2018 23:17 PM | 36,592 Views



Mu gihe mu myaka ya vuba bamwe mu batuye isi batahwemye kugaragaza ko birengangizwa mu ishyirwaho gahunda na politiki zinyuranye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari nawe muyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe asanga imikoranire idaheza ndetse no kuziba icyuho mu by'ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ari igisubizo kirambye kuri izi mpungenge z'abatuye isi.

Mu kiganiro yagejeje kubateraniye mu nama y'ihuriro ry'ibihugu 20 bikize ku isi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo ijyanye no “Gushyira imbere umuturage”, aho yibanze ku bijyanye no guhangira imirimo urubyiruko no kongerera ubushobozi umugore.

Umukuru w'igihugu yagaragaje ko mu bihe byashize, abatuye isi bagaragaje ko birengagizwa mu itegurwa rya politiki zinyuranye, ashimangira ko umuti kuri iki kibazo ari ugushyiraho imikorere n'imikoranire idaheza n'umwe hashingiwe ku nkomoko, imyaka cyangwa igitsina.

Umukuru w'igihugu yagaragarije abitabiriye iyi nama ko umugabane wa Afrika ufite amahirwe menshi atuma uba ikigega cy'isi mu bihe biri imbere, kuko ari wo mugabane ufite umubare munini w'abaturage b'urubyiruko ruri mu myaka yo gukora, ukagira n'imijyi ifite ubukungu butera imbere kurusha indi ku Isi n'andi mahirwe anyuranye. Yagarutse kandi ku masezerano y'isoko rusange ku mugabane wa Afrika, ayagaragaza nk'intambwe umugabane wateye mu rwego rwo kongera ubuhahirane imbere muri Afrika ndetse n'ishoramari hagati yayo n'abafatanyabikorwa bawo harimo n'ibihugu byibumbiye muri G20.

Perezida wa Argentine, Mauricio Macri ari we uyoboye G20 kuva kuva mu mpera z'umwaka ushize wa 2017, yagaragaje ko muri iyi myaka ya vuba aha, Isi yagize impinduka zinyuranye zatumye havuka ibibazo bishya abayituye bagomba gufatanyiriza hamwe gushakira ibisubizo. Mu ijambo ritangiza iyi nama, Perezida Macri yahamagariye abayitabiriye gukoresha uru rubuga, bakazasubira mu bihugu byabo bafatiye hamwe ingamba zifatika.

Iyi nama ya G20 ifite insanganyamatsiko igira iti “Kugira ubwumvikane mu kugera ku iterambere nyakuri kandi rirambye”



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage