AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Pologne mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe Feb, 07 2024 14:12 PM | 87,235 Views



Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Pologne yagize uruhare rufatika mu mishinga igamije guteza imbere u Rwanda n’abarutuye.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, mu kiganiro we na mugenzi we wa Pologne Andrzej Sebastian Duda bagiranye n’itangazamakuru muri Village Urugwiro.

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva ku wa Kabiri, uyu munsi ni bwo yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.

Bagiranye ibiganiro byihariye bigamije kunoza umubano w’u Rwanda na Pologne ndetse banakurikira isinywa ry’amasezerano ahuriweho mu bijyanye n’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Pologne bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bucuti n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi.

Ati “Guverinoma ya Pologne yatanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi twaranyuzwe. Urugero rufatika ni ubufasha bwa Pologne mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga i Kibeho. Iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro mu buzima bwa benshi. Icyo si ikintu cyo kurenza ingohe.’’

 “Imikoranire yacu mu burezi yatanze umusaruro aho abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga muri kaminuza za Pologne uyu munsi.’’

U Rwanda na Pologne bikorana mu ngeri zitandukanye z’ubucuruzi aho hari inama zitegurwa zihuza abashoramari ku mpande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Pologne [Polish-Rwanda Business Forum] iteganyijwe uyu munsi ari amahirwe ku nzego z’abikorera zo kureba imikoranire ikwiye mu bucuruzi no kwagura imikoranire mu by’ubukungu.

Ati “Twageze kuri byinshi dufatanyije. Ambasade zafunguwe mu bihugu byombi zizafasha kwihutisha no gukomeza intambwe twateye.’’

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yashimiye Perezida Kagame wamutumiye mu Rwanda.

Ati “Kuri njye ni iby’agaciro gakomeye kuko ni ku nshuro ya mbere Perezida wa Pologne agiriye uruzinduko rwe mu Rwanda. Dufitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi kuva mu myaka 62 ishize, bisobanuye ko uyu ari umwanya w’ingenzi.’’

Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ya mbere mu gushyiraho ambasade, kwakira abashoramari n’ibindi bitanga icyizere ko umubano wubatswe uzashinga imizi.

Yavuze ko abatuye u Rwanda na Pologne bafite ubushobozi bwo gukora cyane kugira ngo bagere ku byo bifuza.

Ati “Sosiyete y’u Rwanda n’imiyoberere myiza rufite biruganisha ku ntsinzi. Ibi byatuma benewacu muri Pologne baza gushora imari mu Rwanda ndetse bakarubona nk’igihugu cyo kwagukiramo.’’

U Rwanda na Pologne bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu ngeri zitandukanye kuva mu 1960. Iki gihugu gishyigikira u Rwanda mu burezi aho abanyeshuri barenga 1500 biga muri kaminuza zacyo ndetse binakorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuze mu Ruganda LuNa Smelter rutunganya gasegereti.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage