AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Patriots uburyo yahesheje ishema u Rwanda

Yanditswe May, 31 2021 15:15 PM | 28,385 Views



Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yakiriye ikipe ya Basketball ya Patriots ayishimira uburyo yahesheje ishema u Rwanda mu mikino Nyafurika y'amakipe yabaye aya mbere, BAL rwakiriye ikaba yarasojwe kuri iki cyumweru iri ku mwanya wa kane.

Abakinnyi, abayobozi n'abatoza b'ikipe ya Patriots baherekejwe na minisitiri wa siporo, bakiriwe n'Umukuru w’igihugu Paul Kagame muri village Urugwiro.

Perezida Kagame yabashimiye uburyo bitwaye mu mikino ya BAL, kuko n’ubwo batatwaye igikombe nk’uko babyifuzaga, batumye abakunzi ba siporo bishima.

Yavuze ko uburyo bitwaye neza byari igisobanuro cy’impamvu yatumye u Rwanda rwakira iyi mikino.

Ati “Kuba mwaritabiriye byari iby'ingenzi cyane, atari kuri Patriots gusa ahubwo no ku bafana banyu mu gihugu mbere na mbere, no ku bandi benegihugu benshi barebaga umukino wa basketball nka basketball, harimo abakunda umupira w’amaguru ndabizi ko bahari benshi cyane, ndizera ko bishimiye kuba mwaritabiriye kandi mugakina neza byimazeyo.”

“Ikindi mwahaye igisobanuro kuba igihugu cyacu cyarakiriye BAL. Iki ni ikintu ubwacyo gikwiriye kubatera ishema.”

Perezida Kagame yabashimiye n’imyitwarire bagaragaje muri iyi mikino kuko asanga izabageza kuri byinshi, abizeza n’inkunga ya guverinoma y’u Rwanda.

Yabasabye ko batakumva ko batsinzwe kuko ari ibisanzwe mu buzima, ko ahubwo bakwiye kubikuramo isomo:

Yagize ati “Iyo utatsinze ntukareke ngo birangirire aho, kuko ibyo utagezeho biguha amasomo wigiraho. Ukavuga uti ni iki nakora neza kurushaho? Ni iki ntakoze neza uko bikwiye? Kubera iki? Noneho mu kwisubiza ibyo bibazo bituma urushaho guhinduka neza kurushaho kandi ndatekereza ko ibyo ari ugutsinda.”  

Aba bakinnyi bashimiye umukuru w’igihugu uburyo yababaye hafi yitabira kureba imikino no kubashyigikira, ndetse bamwizeza no guteza imbere uyu mukino mu Rwanda no hanze yarwo.

Bamugeneye impano y’umupira uriho izina ry’iyi kipe ndetse na No.1.

Kapiteni wa Patriots Mugabe Aristide, avuga ko kuba umukuru w’igihugu yabakiriye bikaza byiyongera ku kuba yaranagiye kureba imikino yabo bibereka ko badakwiye kumutenguha:

“Navuga ko ari ikintu kikwereka ko ushyigikiwe kikagutera imbaraga zo gukora cyane. Niba umwanya mutoya aba afite yigomwa akaza kureba imikini yanyu hari ikindi kintu biba bivuze, ni uruhare rwacu gukora cyane kugira ngo tutamutenguha.”

Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa nawe yemera ko ikipe ya Patriots yakoze uko ishoboye ngo iheshe ishema u Rwanda:

Yagize ati “Ryari ishema kuko ntabwo byari gusa neza iyo twakira aya marushanwa tubona amakipe yo hanze ari yo atsinda ari yo agera kure, byaradushimishije rero nka Patriots kuba yarahesheje ishema igihugu cyacu, kuba baradufashije kwakira aya marushanwa twayigiyemo ibintu byinshi, ariko noneho no kuba barageze aho bageze kuba barabaye aba kane. Ni muri ubwo buryo umukuru w’igihugu yabashimiye ariko anabagira inama uko mu minsi iri imbere mu yandi marushanwa azaza nabwo bazitabira kandi bagahagararira neza igihugu cyacu.”

Kuri iki cyumweru nibwo imikino ya BAL yasojwe yegukanywe n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri.

U Rwanda kandi ruritegura kwakira andi marushanwa Nyafurika ya basketball azwi nka Afrobasket, azaba muri Kanama uyu mwaka  ariko yo akazahuza amakipe y’ibihugu.

Gratien Hakorimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage