AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal

Yanditswe Mar, 27 2024 07:08 AM | 117,688 Views



Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bw'ishimwe Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuba Perezida mushya wa Sénégal.

Diomaye w’imyaka 44 yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%. Yahigitse abarimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Nyuma yo gutorwa kwa Diomaye, Perezida Kagame yamugeneye ubutumwa bwo kumushimira, yanditse abinyujije ku Rukuta rwe rwa X [Twitter].

Yagize ati "Intsinzi yawe ni igihamya cy’ukuri cy'icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro."

Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye ugiye gutera imbere kurushaho.

Bassirou Diomaye Faye yabaye Perezida wa Sénégal wa gatanu ndetse ni we muto mu bayoboye igihugu. Yicaye muri Perezidansi nyuma y’ibyumweru bibiri afunguwe [yarekuwe ku wa 14 Werurwe 2024] nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza ibihuha no guharabikana.

Faye akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kuyobora yicishije bugufi, kwimakaza gukorera mu mucyo no guhashya ruswa mu nzego zose.

Diomaye yari ahagarariye Ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité).

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki ndetse byashyize umukono ku masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco, ay’ubutwererane rusange n’ayandi.

Bassirou Diomaye Faye w'imyaka 44 ni we wabaye Perezida wa Sénégal muto



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage