AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa, bagapfira ukuri

Yanditswe Apr, 15 2024 13:40 PM | 78,152 Views



Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ba ofisiye bashya bahisemo gukorera Igihugu cyabo mu Ngabo z’Igihugu, abasaba kwanga ubugwari ahubwo bagaharanira gupfira ukuri.

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Mata 2024, ubwo yatangaga ipeti rya Sous Lieutenant ku ba ofisiye 624 basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako riri mu Bugesera.

Abasoje amasomo ni abanyeshuri 624, barimo ba ofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo ya gisirikare bayafatanyije n’aya kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza na ba ofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Perezida Kagame yashimye ba ofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse n’ababyeyi babo babashyigikiye muri ayo mahitamo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ba ofisiye bashya bamaze umwaka urenga mu masomo y’imyitozo n’imyitozo ya gisirikare kandi abaha ububasha bwo kurinda Igihugu n’abagituye.

Perezida Kagame yashimangiye ko gutakaza ubuzima uri mu gisirikare ari ubutwari.

Ati "Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema. Ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda Abanyarwanda bose n'abandi batuye Igihugu cyacu.''

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rufite amateka yihariye kandi yabuzemo amahoro ndetse no gutakaza Abanyarwanda benshi ariko ibyo bidakwiye gusubira ukundi.

Ati “Ntibikabeho mu Rwanda twubaka, hari amateka twanyuzemo muzi kandi n'abandi barayazi aho abantu bapfuye, bicwa n'abandi, bicwa na politiki mbi yaba iyahemberewe hano mu gihugu cyacu cyangwa se ibyaturutse hanze. Aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe. Ahantu abantu bafite intwaro baba Abanyarwanda baba abanyamahanga babaza utayifite, bakabaza umwana, bakabaza umukecuru bakabaza umusaza ndetse n'abasore n'inkumi, bakababaza icyo bahitamo kugira ngo abe ari cyo kibica.’’

“Igihugu cyageze aho, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’igihugu z’umwuga, ibyo zigishwa, ibyo zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu. Ni zo nshingano mufite nk’ingabo z’igihugu, ari mwebwe, abo musanze n’abandi bazaza.’’

Yababwiye gukorana umutima nk’uw’umukecuru umwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abicanyi babajije uko bamwica akabacira mu maso mu kubavuma.

Ati “Uwo mukecuru ni intwari. Ni cyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kubaranga, kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki.’’

Yababwiye ko bakwiye kubyanga ndetse bakabirwanya cyane. Ati “Kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa, ugapfira ukuri. Ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kuba ubuha. Ukuzanyeho ibyo ndetse kenshi akicuza icyatumye abikora, ni zo Ngabo z’Igihugu z’u Rwanda. Ibyo navuga nkwiye gusubiramo, ubazanaho intambara, akabyicuza.’’

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mu banyeshuri batangiye amasomo muri rusange, abagera kuri 25 ntibashoboye kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.


Ishimwe Israel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage