Yanditswe Jun, 07 2023 13:04 PM | 36,803 Views
Perezida wa Republika
Paul Kagame arasaba abayobozi bashya barahiye kuri uyu wa Gatatu gukora neza
kandi bumva uburemere bw’inshingano bahawe kuko hafi byose bikorerwa Igihugu n’Abanyarwanda.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya barimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Lt General Mubaraka Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na Brig. General Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.
Yabasabye gufatanya kandi bakuzanya n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye kugira ngo Igihugu kigere ku byo kiba giteze ku bayobozi.
Yagize ati “Iteka aho umuntu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe, iyo mirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano, bitewe n’uko hafi byose cyangwa byose tuba tubikorera Igihugu n’abanyarwanda. Abantu mu nzego zitandukanye bagomba gufatanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba gitegereje ku bayobozi.”
Abayobozi barahiye bashyizweho na Perezida Kagame ku wa Mbere w’iki Cyumweru.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru