Yanditswe Jun, 05 2023 23:18 PM | 38,180 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga
w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego z’umutekano,
aho yashyizeho Minisitiri mushya w’Ingabo ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda.
Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Umukuru w’Igihugu yagize Marizamunda Juvenal Minisitiri w’Ingabo asimbuye General Major Albert Murasira. Marizamunda akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).
Perezida Kagame yanashyizeho Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt General Mubarakh Muganga asimbuye General Jean Bosco Kazura. Lt General Mubarakh akaba yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Mu bandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashyizweho harimo:
Maj. General Vincent Nyakarundi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
Maj. General Alex Kagame yagizwe JTF Commander muri Mozambique
Col Theodomir Bahizi Battle Commander muri Mozambique
Maj. General Eugene Nkubito yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 ya RDF
Lt Col Augustin Migabo yahawe ipeti rta Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwands
Briga General Evariste Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCS
Col Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare Muri RDF
Jean Bosco Ntibatura yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru