Yanditswe Aug, 27 2022 13:36 PM | 100,100 Views
Perezida Paul Kagame yasabye abatuye Akarere ka Nyamasheke kwanga
imigirire y'abayobozi bamwe na bamwe babasiragiza cyangwa babaka ruswa, ndetse
umukuru w'igihugu ashimangira ko abayobozi nk'abo batazihanganirwa.
Abatuye Akarere ka Nyamasheke bagaragarije Perezida Kagame ibikorwa bitandukanye bagezeho babikesha imiyoborere abereye ku isonga, barimo ababyeyi bari bateze urugori bakikije uruhimbi ruteretseho ibisabo n'inkongoro ari nako bavuza impundu.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Kagame yahamagariye abaturage kutihanganira abayobozi babasiragiza n'ababaka ruswa.
Ku bijyanye n'ibidindiza iterambere ry'Akarere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka byose ikubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by'ako karere, ibyo bikajyana no gukemura ikibazo cy'ingutu cy'amanegeka kibangamira imitutire ndetse no kugeza amazi b'amashanyarazi by'umwihariko ku bigo by'ubuvuzi.
Perezida Kagame yaherukaga mu karere ka Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Yashimiye abatuye aka karere umusanzu wabo mu mutekano cyane cyane mu minsi ishize ubwo abagizi ba nabi bageragezaga kuwuhungabanya ariko bagahashywa n'inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage.
Jean Pierre Kagabo
Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Burera: Hatangiye icyiciro cya 8 cy'Itorero ry'Intagamburuzwa
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare-Gikoba ibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa bigezweho
Feb 01, 2023
Soma inkuru