AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abatuye Nyamasheke kwanga imikorere y'abayobozi bamwe babasiragiza

Yanditswe Aug, 27 2022 13:36 PM | 100,600 Views



Perezida Paul Kagame yasabye abatuye Akarere ka Nyamasheke kwanga imigirire y'abayobozi bamwe na bamwe babasiragiza cyangwa babaka ruswa, ndetse umukuru w'igihugu ashimangira ko abayobozi nk'abo batazihanganirwa.

Abatuye Akarere ka Nyamasheke bagaragarije Perezida Kagame ibikorwa bitandukanye bagezeho babikesha imiyoborere abereye ku isonga, barimo ababyeyi bari bateze urugori bakikije uruhimbi ruteretseho ibisabo n'inkongoro ari nako bavuza impundu.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Kagame yahamagariye abaturage kutihanganira abayobozi babasiragiza n'ababaka ruswa.

Ku bijyanye n'ibidindiza iterambere ry'Akarere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka byose ikubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by'ako karere, ibyo bikajyana no gukemura ikibazo cy'ingutu cy'amanegeka kibangamira imitutire ndetse no kugeza amazi b'amashanyarazi by'umwihariko ku bigo by'ubuvuzi.

Perezida Kagame yaherukaga mu karere ka Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Yashimiye abatuye aka karere umusanzu wabo mu mutekano cyane cyane mu minsi ishize ubwo abagizi ba nabi bageragezaga kuwuhungabanya ariko bagahashywa n'inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage.


Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage