AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abarangije muri UGHE kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu buzima

Yanditswe Aug, 10 2020 09:18 AM | 28,762 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abanyeshuri bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 3 muri Kaminuza ya University of Global Health Equity  iri i Butaro mu Karere ka Burera, kwifashisha ubumenyi  bahawe mu gukemura ibibazo bigaragara mu rwego rw’ ubuzima.

Abanyeshuri 28 baturutse mu bihugu 12 ni bo basoje amasomo yabo muri University of Global Health Equity  iri i Butaro,igikorwa kibaye mu gihe isi yose ihanganye na COVID-19.

Ni ku nshuro ya 5 iyi kaminuza yigisha amasomo y'ubuvuzi itanga izi mpamyabumenyu z'icyiciro cya 3 cya kaminuza kuko yatangiye muri 2015.

Gloria Igihozo ni umwe muri abo banyeshuli basoje ayo masomo, yavuze  ko urwego rw'ubuzima rukeneye ubufatanye bwa buri wese kugirango intego igerweho.

Ashingiye ku bumenyi bwahawe aba banyeshuri n'imishinga bakoze ubwabo, Umuyobozi w'Icyubahiro w'iyi Kaminuza Prof Paul Farmer avuga ko basohotse bafite impamba ihagije.

Yagize ati “Aba banyeshuri bakoze akazi gatangaje, imishinga y’akataraboneka bibaza uburyo bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw'ubuzima no kongera imbaraga mu guteza imbere ubuzima muri rusange kandi biragaragarira buri wese muri twe ko muri iki gihe cy'iki cyorezo akazi gakomeye bafite. Ndishimira intera u Rwanda rwagezeho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubumenyi bahawe muri iki gihe isi inugarijwe n'icyorezo cya COVID-19 ari ubumenyi buzabafasha no guhangana n'iki kibazo.

Ati “Ndishimira ko mwashoboye kuguma muri kaminuza kugira ngo musoze amasomo yanyu neza nta kibahungabanyije. Icyorezo cya COVID-19 ni kimwe mu bibazo byugarije isi. Mwigishijwe guhangana n'ibibazo nk'ibi mugomba gukomeza mufite icyizere ko ibyo mwize muri iyi kaminuza bifite agaciro ko hejuru, u Rwanda rurimo gukora ibishoboka byose mu kurwanya iki cyorezo rushingiye ku mateka yacu yahise no gukurikiza amabwiriza duhabwa n'ubumenyi.”

Prof. Senait Fisseha umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya UGHE wari waturutse muri Leta z'Unze Ubumwe za Amerika aje gukurikirana uyu muhango wabaye mu buryo bw'ikiranabuhanga yemeza ko u Rwanda rukomeje gutanga ibisubizo by'ibibazo isi ifite.

Perezida Kagame yavuze ko afitiye icyizere abarangije amasomo yabo ku ruhare rwabo bazagira mu guhindura urwego rw'ubuzima ndetse anashimira abagize uruhare bose muri iki gikorwa.

Kugeza ubu abanyeshuri 108 baturutse mu bihugu 18 byo kumigabane yose y'isi ni bo bamaze gusoreza amasomo yabo muri iyi kaminuza.

Inkuru irambuye mu mashusho



Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage