AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guhugukira gukoresha Ikinyarwanda kinoze

Yanditswe Aug, 08 2019 16:19 PM | 15,992 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko itorero ari umwanya mwiza wo kwibutsa Abanyarwanda gukomera ku ngeri z’umuco n’imyumvire yo guhanga ibikorerwa imbere mu Gihugu. 

Ibi Umukuru w'Igihugu yabivuze ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 12 kitabiriwe n’urubyiruko rusaga 600.

Gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, ni urugero rumwe rw’inkingi z’umuco nyarwanda zugarijwe no gutakaza umwimerere bitagaruriwe mu maguru mashya.  Iki ni kimwe mu byo umukuru w’igihugu Paul Kagame yatumye abasoje Itorero Indangamirwa gufasha gukosora.

Mu minsi 45, izi ntore z’indangamirwa zahuguwe muri byinshi birimo amateka y’Igihugu, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no gusigasira iterambere u Rwanda rugezeho.

Ibi abasoje iri torero bihaye umukoro wo kubishyira mu bikorwa bakanabikangurira abandi banyarwanda.

Mu muhango ubereye ijisho, imyiyereko njyarugamba n’akarasisi byashimangiye ko intore z’indangamirwa zidasobanya bikaba bigomba no kuziranga mu mikorere ya buri munsi.

Ababyeyi babo bababonye mu mpuzankano ya gisirikare, bavuga ko babitezeho impinduka muri byinshi kuko bizeye ko bakuze mu mitekerereze.

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki ashimangira ko itorero ari imwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho itagomba kugira ikiyihungabanya.

Perezida wa Republika kandi agaragaza ko gusigasira umuco nyarwanda bikajyana n’indangagaciro yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, byakigeza ku iterambere rirambye.

Intore zisoje itorero indangamirwa ikiciro cya 12, ni 698. Abagore ni 241, naho abagabo ni 457. Kuva iri torero ryatangira mu mwaka wa 2008, rimaze gutoza 3169.

https://soundcloud.com/radiorwanda/ijambo-rya-perezida-kagame-yasoje-itorero-indangamirwa-xii


Eugene UWIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage