Yanditswe Aug, 08 2019 16:19 PM | 15,992 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko itorero ari umwanya mwiza wo kwibutsa Abanyarwanda gukomera ku ngeri z’umuco n’imyumvire yo guhanga ibikorerwa imbere mu Gihugu.
Ibi Umukuru w'Igihugu yabivuze ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 12 kitabiriwe n’urubyiruko rusaga 600.
Gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, ni urugero rumwe rw’inkingi z’umuco nyarwanda zugarijwe no gutakaza umwimerere bitagaruriwe mu maguru mashya. Iki ni kimwe mu byo umukuru w’igihugu Paul Kagame yatumye abasoje Itorero Indangamirwa gufasha gukosora.
Mu minsi 45, izi ntore z’indangamirwa zahuguwe muri byinshi birimo amateka y’Igihugu, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no gusigasira iterambere u Rwanda rugezeho.
Ibi abasoje iri torero bihaye umukoro wo kubishyira mu bikorwa bakanabikangurira abandi banyarwanda.
Mu muhango ubereye ijisho, imyiyereko njyarugamba n’akarasisi byashimangiye ko intore z’indangamirwa zidasobanya bikaba bigomba no kuziranga mu mikorere ya buri munsi.
Ababyeyi babo bababonye mu mpuzankano ya gisirikare, bavuga ko babitezeho impinduka muri byinshi kuko bizeye ko bakuze mu mitekerereze.
Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki ashimangira ko itorero ari imwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho itagomba kugira ikiyihungabanya.
Perezida wa Republika kandi agaragaza ko gusigasira umuco nyarwanda bikajyana n’indangagaciro yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, byakigeza ku iterambere rirambye.
Intore zisoje itorero indangamirwa ikiciro cya 12, ni 698. Abagore ni 241, naho abagabo ni 457. Kuva iri torero ryatangira mu mwaka wa 2008, rimaze gutoza 3169.
https://soundcloud.com/radiorwanda/ijambo-rya-perezida-kagame-yasoje-itorero-indangamirwa-xii
Eugene UWIMANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru