AGEZWEHO

  • U Rwanda rwateye utwatsi ibirego bya Amerika yarushinje kurasa mu nkambi i Goma – Soma inkuru...
  • Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records – Soma inkuru...

Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC

Yanditswe Apr, 24 2024 09:12 AM | 169,044 Views



Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n’intsinzi ishimishije Ikipe ya Arsenal FC yihebeye yakuye kuri Chelsea FC nyuma yo kuyinyagira ibitego 5-0 ku mukino w'umunsi wa 34 wa Shampiyona y'u Bwongereza, Premier League.

Uyu mukino wabereye kuri Emirates Stadium ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mata 2024.

Arsenal FC yinjiye muri uyu mukino nta kosa isabwa gukora kugira ngo ikomeze kuguma mu makipe ari imbere muri shampiyona.

Iyi kipe y’i Londres ‘The Gunners’ yakiniraga imbere y’abafana bayo basaga ibihumbi 60, yahiriwe hakiri kare kuko ku munota wa kane gusa Leandro Trossard yari yamaze kunyeganyeza inshundura.

Muri rusange, uyu mukino woroheye Arsenal FC kuko yawusoje yinjije ibitego bitanu mu gihe mukeba wayo bahuriye mu Mujyi wa Londres atabashije kurora mu izamu kuko n’uburyo bukomeye yabonye butigeze bubyazwa umusaruro na ba rutahizamu bayo barimo Nicolas Jackson.

Ibindi bitego bya Arsenal FC byinjijwe na Ben White [2] na Kai Havertz [2]. Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe ikomeza guhatana mu makipe ashaka kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Mu bishimiye iyi ntsinzi harimo na Perezida Kagame usanzwe ari umufana wayo w’imena kuva mu 1996.

Abinyujije ku Rukuta rwe rwa X [Twitter], Perezida Kagame yagize ati “Iriya ni yo The #Gunners dukunda!!”.

Nyuma yo kunyagira Chelsea FC, Arsenal yagumye ku mwanya wa mbere wa Premier League n’amanota 77.

Liverpool FC ya kabiri ifite amanota 74 irakina na Everton kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro mu gihe Manchester City ifite ibirarane 2 birimo icyo izakina na Brighton ku wa Kane.

Arsenal FC isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda aho kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo aho yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu kwambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’Abatarengeje imyaka 23 no mu Ikipe y’Abagore.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta

Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura ny

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 3100

WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba

Umujyi wa Kigali ugiye guhagurukira abateza urusaku

NEC yasobanuye aho imyiteguro y'amatora igeze

Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro

Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambe