AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yambitse umudari w'Agaciro Umunyamabanga Mukuru wa ITU

Yanditswe Jun, 14 2022 13:18 PM | 103,751 Views



Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yambitse umudari w'Agaciro Umunyamabanga Mukuru w'Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU ) Houlin Zhao, amushimira uruhare yagize nk'umuyobozi wa ITU mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

Umudari w'Agaciro, uhabwa Abakuru b'Ibihugu cyangwa Guverinoma, imiryango mpuzamahanga n'abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

Ibi bibaye mugihe i Kigali hateraniye inama y'iri huriro ITU, yiga ku iterambere ry'ikoranabuhanga yatangiye tariki 6 Kamena 2022 ikazasozwa tariki 16 Kamena 2022.

Yitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse mu bihugu 193 binyamuryango bya ITU, abaturutse mu rwego rw'abikorera mu bihugu bitandukanye, ba Minisitiri b'Ikoranabuhanga bo mu bihugu bitandukanye, abahagarariye urubyiruko ndetse n'Intumwa z'umuryango w'Abibumbye, Ikaba yaratangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame muri Kigali Convention Centre.


Reba amashusho ubwo Perezida Kagame yatangizaga Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU).




Perezida Kagame yambitse umudari w'Agaciro Umunyamabanga Mukuru wa ITU

Jean Paul NIYONSHUTI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage