Yanditswe Feb, 27 2017 11:22 AM | 4,051 Views
Perezida Kagame ejo ku cyumweru yakiriye Gianni Infantino umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, amusezeranya ubufatanye mu byatuma uyu mukino ukomeza gutera imbere. Aba bayobozi bombi bakaba barahuriye i Gabiro mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Gatsibo ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku nshuro ya 14, mbere gato y’uko Perezida wa FIFA asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.
Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, aganira n’itangazamakuru yavuze ko perezida Kagame na perezida wa FIFA bombi baganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko Infantino yamushimiye umusanzu we mu guteza imbere ruhago.
Aha yagarutse ku marushanwa Perezida Kagame asanzwe atera inkunga arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.
Perezida Kagame yamwijeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru FIFA yashaka ko bibera mu rw’imisozi igihumbi. Yanamusezeranyije kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira igikorwa cyari cyamuzanye mu Rwanda cyo kubaka hotel ya Ferwafa.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru