AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa FIFA

Yanditswe Feb, 27 2017 11:22 AM | 4,051 Views



Perezida Kagame ejo ku cyumweru yakiriye Gianni Infantino umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, amusezeranya ubufatanye mu byatuma uyu mukino ukomeza gutera imbere. Aba bayobozi bombi bakaba barahuriye i Gabiro mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Gatsibo ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda ku nshuro ya 14, mbere gato y’uko Perezida wa FIFA asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.


Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, aganira n’itangazamakuru yavuze ko perezida Kagame na perezida wa FIFA bombi baganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko Infantino yamushimiye umusanzu we mu guteza imbere ruhago.

Aha yagarutse ku marushanwa Perezida Kagame asanzwe atera inkunga arimo nk’iry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA.

Perezida Kagame yamwijeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru FIFA yashaka ko bibera mu rw’imisozi igihumbi. Yanamusezeranyije kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira igikorwa cyari cyamuzanye mu Rwanda cyo kubaka hotel ya Ferwafa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage