Yanditswe Mar, 19 2018 23:34 PM | 9,261 Views
Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo ku mugabane wa
Afurika batangiye kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere ahagiye kubera inama
idasanzwe ya Afurika yunze ubumwe yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho
isoko rusange mu bihugu bya Afurika.
Visi Perezida w’ibirwa bya Seychelles, Vincent Meriton niwe wabimburiye abandi bayobozi
bazahagararira ibihugu mu nama idasanzwe y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe,
akaba yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali saa munani z’urukerera
rwo kuri uyu wa mbere.
Yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Michel Sebera.
Haje kandi na Minisitiri w’Intebe wa Swaziland, Barnabas Sibusiso Dlamini wahawe ikaze mu Rwanda na Amb. Kayonga George William, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB.
Mu ma saa kumi z'igicamunsi ni bwo Perezida Paul Kagame ari nawe muyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri iki gihe yakiriye kandi aha ikaze perezida wa Niger Mahamadou Issoufou. Perezida Mahamadou Issoufou akaba ari nawe wayoboye itsinda ryashyizweho n'umuryango wa Afrika yunze ubumwe ryateguye ibijyanye n'ishyirwaho ry'isoko rusange rigamije koroshya ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize umugabane wa Afrika.
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa nawe akaba yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga i Kigali ahabwa ikaze na Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye, wari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu.
Visi Perezida wa Cote d’ivoire Daniel Kablan Duncan nawe ageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda.
Aba banyacyubahiro bazitabira iyi nama izabera i Kigali kuwa 3 w'iki cyumweru izahuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma.
Igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano arebana n'isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru