Yanditswe Aug, 09 2022 15:18 PM | 82,006 Views
Ibihugu by'u Bushinwa na Malawi byiyemeje kurushaho guteza imbere imibanire myiza isanzwe hagati yabyo n'u Rwanda.
Ni nyuma yaho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya b'ibyo bihugu byombi bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ambasaderi mushya w'igihugu cy'u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun avuga ko umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushuti bwa Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame ari umusingi ukomeye azubakiraho mu nshingano ze.
Ambasaderi mushya wa Malawi Andrew Zumbe Kumwenda we avuga ko ikimushishikaje ari dipolomasi ishingiye ku bukungu n'ubucuruzi kuko ari na bwo butumwa nyamukuru yahawe na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera ubwo yamuhaga inshingano.
Avuga kandi ko Malawi yifuza kugera ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zinyuranye z'iterambere ry'igihugu bityo ko no mu bimuzanye harimo kwiga neza ibyo u Rwanda rukora neza kugirango na Malawi ibikore.
Ambasaderi Andrew Kumbe Kumwenda agaragaza ko Malawi ari igihugu cyifuza kwigira ku miyoborere ya Perezida Paul Kagame dore ko ngo kubera icyubahiro Abanyamalawi bamuha banamwitiriye umwe mu mihanda yo muri icyo gihugu.
Ambasaderi wa Malawi afite icyicaro i Dar Es Salaam muri Tanzania mu gihe ambasaderi w'u Bushinwa we afite icyicaro i Kigali.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru