Yanditswe Mar, 26 2024 16:06 PM | 94,762 Views
Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe
2024, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya, guhagararira
ibihugu byabo mu Rwanda.
Ba Ambasaderi bakiriwe muri Village Urugwiro ni Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri, Julie Crowley wa Canada na Janet Mwawasi Oben wa Kenya.
Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zabo, aba bambasaderi baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye no kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire yihariye bifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bimaze imyaka isaga 46 bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ingufu n’ubuvuzi.
Mu buzima, u Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo kizavurirwamo indwara z’umutima, kikanakorerwamo ubushakashatsi i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Mu bucuruzi, Abanya-Misiri bashora imari mu Rwanda ndetse buri mwaka bategura Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.
U Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi n’imineke.
Ku rundi ruhande, u Rwanda na Canada bikorana mu ngeri zitandukanye zirimo kwita ku bidukikije, kubungabunga amahoro, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
U Rwanda na Kenya na byo nk’ibihugu by’ibituranyi bifitanye umubano mwiza ndetse ukomeje kwaguka.
Guverinoma ya Kenya iheruka gushimira u Rwanda ubufasha rwayihaye mu kwagura imikorere y’icyambu cya Mombasa n’icya Naivasha.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru