Yanditswe Dec, 31 2022 09:32 AM | 10,087 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga umwaka wa 2022 warabaye mwiza kurusha imyaka ibiri ishize kandi uwa 2023 uzarushaho kuba mwiza ku Rwanda.
Umukuru w'igihugu ibi yabigarutseho mu ijoro ryakeye ubwo we na Madame Jeannette Kagame bakiraga ku meza ababarirwa mu bihumbi bitatu baturutse hirya no hino mu gihugu mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 no kwishimira uwa 2023 tugiye kwinjiramo.
Mu ijambo rigufi yavugiye muri uwo munsi mukuru, Perezida Paul Kagame yasabye buri wese kurushaho kuzuza inshingano ze uko bikwiye ku neza ye n'iy'igihugu muri rusange kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere. Yavuze ko nubwo uyu mwaka wa 2022 wabaye mwiza kurusha uwa 2021 na 2020, yizeye ko uwa 2023 wo uzarushaho gutunganira u Rwanda igihugu kikarushaho gutera imbere.
Ibi birori ngarukamwaka byo gusoza umwaka urangiye no kwishimira umushya Umukuru w'igihugu na Madamu babitumiyemo abayobozi mu nzego zose zaba iza leta, iz'abikorera, sosiyete sivile n'izindi, abavuga rikumvikana baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'abo bashakanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru