AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi

Yanditswe Jun, 08 2022 13:11 PM | 73,179 Views



Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ndetse n'itsinda bari kumwe, aho ku wa Kabiri bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo kiswe Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund.

Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund ni ikigo kigizwe n’igice kigaragaza amateka y'umushakashatsi w’umunyamerika uzwi nka Dian Fossey wari warahawe izina rya Nyiramacibiri wari uzwiho gukunda ingagi cyane, ishuri rizajya ryigisha ibijyanye no kubungabunga ibidukikije n'urundi rusobe rw'ibinyabuzima harimo igice cya laboratwari zitandukanye n’amacumbi y'abanyeshuri.

Mu muhango wo gutaha iki kigo wabereye mu Kinigi ku wa Kabiri, Minisitiri w'Intebe,Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yashimiye byimazeyo Ellen DeGeneres n'abo bafatanyije mu kubaka iki kigo, avuga ko ari umusanzu ukomeye ku gihugu cyahisemo guteza imbere urusobe rw'ibinyabuzima.

Tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka ni bwo Ikigo cy'ubushakashatsi ku rusobe rw'ibinyabuzima The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund cyatangiye kwakira abagisura ku mugaragaro. 

Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yo yatangiye muri Mutarama 2019, Cyuzuye gitwaye asaga miliyari 14 z'amafaranga y'u Rwanda, amenshi kandi yinjiye mu mifuka y’Abanyarwanda bahawemo akazi, abandi bagurirwa ibikoresho binyuranye by’ubwubatsi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage