Yanditswe Jun, 08 2022 13:11 PM | 73,179 Views
Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres na
Portia de Rossi ndetse n'itsinda bari kumwe, aho ku wa Kabiri bitabiriye
umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikigo kiswe Ellen DeGeneres Campus of the Dian
Fossey Gorilla Fund.
Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund ni ikigo kigizwe n’igice kigaragaza amateka y'umushakashatsi w’umunyamerika uzwi nka Dian Fossey wari warahawe izina rya Nyiramacibiri wari uzwiho gukunda ingagi cyane, ishuri rizajya ryigisha ibijyanye no kubungabunga ibidukikije n'urundi rusobe rw'ibinyabuzima harimo igice cya laboratwari zitandukanye n’amacumbi y'abanyeshuri.
Mu muhango wo gutaha iki kigo wabereye mu Kinigi ku wa Kabiri, Minisitiri w'Intebe,Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yashimiye byimazeyo Ellen DeGeneres n'abo bafatanyije mu kubaka iki kigo, avuga ko ari umusanzu ukomeye ku gihugu cyahisemo guteza imbere urusobe rw'ibinyabuzima.
Tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka ni bwo Ikigo cy'ubushakashatsi ku rusobe rw'ibinyabuzima The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund cyatangiye kwakira abagisura ku mugaragaro.
Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yo yatangiye muri Mutarama 2019, Cyuzuye gitwaye asaga miliyari 14 z'amafaranga y'u Rwanda, amenshi kandi yinjiye mu mifuka y’Abanyarwanda bahawemo akazi, abandi bagurirwa ibikoresho binyuranye by’ubwubatsi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru