AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahaye ishimwe Amavubi, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura

Yanditswe Feb, 07 2021 19:39 PM | 20,050 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, kubakira ku musaruro mwiza yagize mu marushanwa ya CHAN ikazibukira imyitwarire idahwitse ishobora gusubiza inyuma intambwe imaze kugeraho.

Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku bagize iyi kipe ubwo yahuraga nabo kuri iki Cyumweru.

Iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abagize ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru cyabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho iyi kipe ikunda gukorera umwiherero mu gihe yitegura amarushanwa mpuzamahanga.

Ni ikipe y’Amavubi yagarukiye muri kimwe cya kane cy’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu bya Afrika agizwe n’abakinnyi b’ama clubs y’imbere mu bihugu. Mu mikino 4 Amavubi yakinnye muri iryo rushanwa, yanganyije 2, atsinda umwe anatsindwa undi, umusaruro Perezida Paul Kagame asanga atari mubi.

Ku ruhande rw’abakinnyi, abatoza n’abandi bagize ikipe y’igihugu Amavubi, ngo impanuro z’umukuru w’igihugu ziri mu byabateye akanyabugabo kugirango babashe kwitwara neza muri CHAN.

Minisitiri wa siporo Aurore Munyangaju Mimosa we avuga ko gutegura abakinnyi hakiri kare kandi bigahera mu bakiri bato biri mu byo iyi minisiteri ishyize imbere kugirango  Amavubi arusheho gutanga umusaruro.

Ku rundi ruhande ariko Perezida Paul Kagame asaba abakina mu ikipe y’igihugu kubakira ku kinyabupfura n’imyitwarire myiza, gukora cyane no kwigirira icyizere aho kurangazwa n’amarozi yakunze kuvugwa mu mupira wo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Abakunzi ba siporo, basanga umwanya umukuru w’igihugu yageneye ikipe y’igihugu Amavubi ushimangira ubushake afite bwo guteza imbere siporo nyuma yaho mu mpera za 2019 ashyizeho Minisiteri ya Siporo ukwayo igatandukanywa n’iy’urubyiruko n’umuco.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage