Yanditswe Jan, 23 2018 16:31 PM | 4,764 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama y'Ihuriro ku bukungu bw'isi ribaye ku nshuro ya 48. Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete na we uri i Davos avuga ko iyi nama ari ubundi buryo u Rwanda rukoresha mu kureshya abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’abandi
banyacyubahiro, barimo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma,
nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May, uw’u Budage Angela Merkel;
uw’u Buhinde Narendra Modi, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron; Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’abandi.
Muri iyi nama kandi, umukuru w’igihugu yabonanye na minisitiri w’intebe wa Norvège Madamu Erna Solberg ndetse na Visi perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa bombi bagirana ibiganiro.
Mu kiganiro cyarimo, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo ku kibazo cy'impunzi, yagaragaje ko giterwa ahanini na politiki mbi. Yongeraho ko isi ikeneye ubufatanye buhamye ngo iki kibazo kibonerwe umuti: Ati, "Abanyaburayi bakwiye kumva neza impamvu abantu baza mu bihugu byabo ndetse n'icyo abayobozi b'ibihugu byabo bakwiye gukora kugirango mbere na mbere bakumire impunzi ntizize i Burayi, ariko nibanaza bagerageze gukemura icyo kibazo. Ndatekereza ko twese dukeneye guha uburemere iki kibazo ariko dukeneye no kwihangana. Mu kwiyemeza kose kwagiye kubaho kuri iki kibazo, byagaragaye ko buri gihe abanyaburayi baba bihuta, ni ukuza mugafata igice cy'umunsi n'impapuro mukagaragara neza kuri televiziyo, ngo ubwo mukemuye ikibazo, ntakiba gikozwe aho ngaho. Ku ruhande rw'abanyafurika duhomba ubuzima bw'urubyiruko rutari ruke rurohama muri mediterane, natwe nk'ibihugu byaba ibivamo izo mpunzi cyangwa ibyo zinyuramo, nk'umugabane twese muri ubu bufatanye, natwe dukwiye gufata inshingano zacu. Iki ikintu tudakwiye gukomeza gutinza, ndizera ko izi ari impaka ziri k'urwego rukwiye."
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete nawe uri mu ntumwa
z’u Rwanda ziyobowe na Perezida Paul Kagame, we afata iyi nama nk’urubuga u
Rwanda ruhuriramo n'abashoramari mpuzamahanga bashya. Yagize ati, "Aha ngaha hari abantu benshi bikorera, hari abantu bakuriye business mu
bihugu byose ku isi akaba ari wo mugisha, duhura nabo turebe aho interests zabo
zihurira n’izacu cyane cyane tureshya abashoramari baza gukora investments muri
sectors zacu mu Rwanda; Harimo ibikorwaremezo, ubukerarugendo,
ubuhinzi, n’izindi sectors zose turimo turaganira ngo turebe icyo twabasha
kuvana ahangaha muri iki cyumweru turi hano. WB irahari, IMF irahari, banki
zikomeye zose zo ku Isi zirahari, aba rero nibo turimo kuganira nabo ngo turebe
icyo badufasha mu iterambere ryacu ry’u Rwanda no muri Afurika muri rusange."
Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra MODI watanze ikiganiro gifungura inama y’iri huriro, yagaragaje imihandagurikire y’ikirere, iterabwoba n’ikusanyabukungu (Globalisation), nka bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije isi, bisaba amavugurura yihutirwa mu nzego n’imiryango mpuzamahanga hirindwa ubusumbane hagati y’ibihugu.
Biteganyijwe ko muri iri huriro, Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro mu isangira ryateguwe n'agashami ka Washington Post gashinzwe ububanyi n'amahanga, anageze ijambo risoza ku bazitabira inama yiga ku kubaka amahoro ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama y’iri huriro izamara iminsi ine ikazibanda ku buryo bwo kubaka ahazaza hasangiwe na bose mu Isi yugarijwe no gucikamo ibice muri iki gihe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru