Yanditswe Jul, 29 2021 18:52 PM | 36,618 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama ku burezi ko Covid19 idakwiriye guhungabanya ibyagezweho muri uru rwego.
Ni inama yabereye mu Bwongereza yayobowe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Boris Johnson ndetse na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Ni inama Perezida Kagame yayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga. Mu ijambo rye yagize ati Ati "yi nama ni ingenzi cyane kuko itwibutsa ko icyorezo kiriho ubu cya covid19 kitagomba gusubiza inyuma ibyo urwego rw’uburezi rwagezeho, haba mu ireme cyangwa mu kubugeraho by’umwihariko muri Afrika. Ku isi turacyakeneye gukuba inshuro 3 imari ishorwa mu burezi kugira ngo tugere ku byo intego z’iterambere rirambye ziteganya."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakoze cyane kugira ngo rugere ku ntego ya 20% by’imari ijya mu burezi nk’uko rwari intego.
Yunzemo ati "Harimo n’ingamba zo ku rwego rw’igihugu zo guhanga ibishya zafashije kubaka ibyumba by’amashuli asaga 22.500 mu mwaka ushize. Ibi ni umusingi tuzubakiraho ibindi byinshi kandi koko haracyari byinshi twese dusabwa gukora. Nk’urugero kongera uburyo bunoze bwo gukoresha amafaranga ashorwa, hamwe no gushyira mu burezi imari yisumbuye bizatuma abana bose bategurwa neza banashobore kwirwanaho mu buzima.
Perezida Kagame yavuze ko ishoramari rirambye mu burezi ku rwego rw’amashuri makuru na kaminuza ari ingenzi cyane mu guteza imbere ubumenyi bwihariye bukenewe mu kuzamura ubukungu no kwihutisha iterambere. Ashimangira u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’isi mu by’uburezi n’abo mu karere kugira ngo rugere ku musaruro mwiza wo kwiga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru