AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragarije amahanga uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda

Yanditswe Oct, 14 2019 08:37 AM | 18,689 Views



Bamwe mu rubyiruko bemeza ko urubuga bafite mu miyoborere y'igihugu no kugira Perezida Paul Kagame nk'icyitegererezo, ari amahirwe bafite azabafasha kusa icyivi cyateruwe n'ababohoye u Rwanda.

Uru rubyiruko ruravuga ibi mu gihe Perezida Paul Kagame na we yemeza ko nyuma yo kubakirwa ubushobozi, ahazaza h'igihugu hari mu biganza byabo.

Ku myaka 25 y'amavuko, Rwibutso Judith aramwenyura kubera intambwe igihugu cye cyimaze gutera mu myaka 25 ishize, cyakora ngo by'akarusho, kubona urubyiruko mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu bimuha icyizere cy'uko ibyagezweho bizaramba, ibintu ahuriyeho na mugenzi we Rutabingwa Fernand, wemeza ko urubyiruko ubu rwamaze kubakirwa umusingi.

Rwibutso Judith yagize ati “Abakobwa n'abahungu bariga kandi bariga babikunze, baragira uruhare mu guhitamo amasomo azagira icyo amarira u Rwanda ejo hazaza, abaganga b'urubyiruko turabafite, dufite abana benshi barimo kwiga ibyo gutwara indege, dufite itorero ryitabirwa n'urubyiruko, dufite ingabo z'u Rwanda zirimo urubyiruko, ubona ko urubyiruko 100% ruri mu nzira yo kwiyubaka k'u Rwanda n'abanyarwanda.”

Na ho Rwibutso yagize ati “Ubushobozi bwo twarabwubakiwe, noneho mu gushyira mu bikorwa ibyo twize na byo birahari. Nk’uko mubizi abenshi mu bayobozi b'igihugu baba biganjemo urubyiruko. Kandi ahanini ni icyizere Nyakubahwa Perezida wacu yadushyizemo ni ho dukomora kuba twifitiye icyizere bikagaragazwa n'impanuro agenda aduha, gukurikira intambwe ze rwose ntabwo bizatubera ikibazo.”

Aha ni naho inararibonye muri politiki Mukama Abbas ahera, akemeza ko muri uru rubyiruko ari ho hari amizero y'u Rwanda rw'ejo hazaza.

Yagize ati “Uru rubyiruko abatangiranye n'ubuyobozi bwiza nyuma ya 1994 ni bo mbonamo icyizere cy'ejo hazaza njyewe ndabikubwiye! Kuko bo bafite amahirwe yo kuba baratangiranye n'ubuyobozi bwiza bubigisha gukunda igihugu ni iki, ubworoherane ni iki, indangagaciro nyarwanda ni iki! Itorero se ryabagaho mbere ya 1994? Mwese mwagiye murangiza amashuri mukajya mu itorero kubigisha gukunda igihugu, umuco nyarwanda, kirazira. Aho rero ni ho ubonamo umuyobozi mwiza uzava muri izo nzego.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaragaza ko mu myaka 25 ishize, uburezi bwabaye inkingi ya mwamba mu kubaka ubushobozi bw'urubyiruko ari na yo mpamvu ruri mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya 12 y’Umuryango ‘World Policy Conference’ yaberaga i Marrakesh muri Maroc kuva kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yagaragaje ko kuba urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w'Abanyarwanda bishimangira uruhare rufite mu kubaka u Rwanda rushya nyuma yo gusenywa na jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Abantu bavutse muri jenoside na nyuma yayo, ni ukuvuga ko bari mu myaka 25, bagize 42% by'Abanyarwanda bose, na ho abatarengeje imyaka 30 cyangwa 32, bangana na 71%. Abo rero ni bo barimo no gukora ibyo mubona byose tuvuga! Barize, barahugurwa! Twigeze kugira gahunda yo kohereza urubyiruko kwiga mu mahanga harimo no mu Burayi, ariko igishimishije ni uko abarenga 90% baragarutse ku bushake bwabo kandi ni bo bayoboye inzego zimwe abandi bazikoramo, ngira ngo abazaza vuba bamwe muri bo muzahura mugarire bari mu kazi.”

Asubiza ikibazo cy'umwe mu bitabiriye iyi nama ku birebana n'uzamusimbura, Perezida Kagame yagaragaje ko igihe nikigera Abanyarwanda ubwabo bazakora igikwiye, cyakora ashimangira ko guhererekanya ubutegetsi mu gihe gito cyangwa kirekire atari cyo gipimo cy'imiyoborere myiza.

Yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi rw'abahungu n'abakobwa bakora akazi kabo neza, batanga umusaruro, ari na yo mpamvu nabashije kubona uyu mwanya wo kuza kuganira namwe kuko ibisigaye barimo kubikora! Ariko igihe cyanjye kizagera inshingano ndimo zihabwe undi kandi urwo rubyiruko ni rwo n’ubundi bazahitamo icyererekezo cy'igihugu cyabo banitoremo uwo baha inkoni y'ubushumba.”

Iki kiganiro, cyayobowe na Thierry de Montbrial, ari nawe washinze umuryango World Policy Conference n'ikigo cy’u Bufaransa gikora ubushakashatsi n’ibiganiro ku ngingo mpuzamahanga zigezweho.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage