AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga guhangana n’ingaruka za COVID19 bisaba ubufatanye bw’ibihugu

Yanditswe Nov, 21 2020 21:18 PM | 87,083 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi cyane mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID 19 kimaze guhungabanya byinshi birimo n’ubukungu bw’ibihugu.

Ibi Umukuru w’igihugu yabivuze ubwo hatangizwaga inama y’umuryango w’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi, izwi nka G20 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame wavuze ijambo mu izina ry’Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere, NEPAD yagarutse ku ngaruka za COVID 19 avuga ko ubufatanye ari bwo nzira yo guhangana n’izi ngaruka.

Yagize ati “Uyu mwanya ni uwo kwita ku nshingano zihutirwa zireba umuryango mpuzamahanga. Tugomba kurandura iki cyorezo binyuze mu buryo bwihuta kandi bungana kuri buri gihugu mu kubona urukingo rwacyo. Kandi tugomba kongera kugira umurongo uhamwe ujyanye no gutera inkunga kuzamuka k’ubukungu bw’isi. Ndashimira ibihugu bigize umuryango G20 mu gukusanya inkunga ijyanye no kubona ibikoresho byo kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu bihugu bigize gahunda yo kurwanya iki cyorezo. Icyizere ku nkingo zitandukanye za COVID19 ziri mu igeragezwa, cyatanze ibyiringiro byinshi ku kongera gusubira mu buzima busanzwe mu mwaka wa 2021.”

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “Gutera inkunga ibikorwa bigamije kubona urukingo ni ingenzi mu mu rwego rwo gutuma uru rukingo ruboneka hose. Ikindi kandi ntitugomba kwiyibagiza ko kugira inzego z’ubuzima zifite ubushobozi ari ngombwa mu gutuma habaho kugeza ku baturage  izi nkingo. Guca intege iki cyorezo bizatuma habaye gusubira mu iterambere ariko na none ntibitanga icyizere. Ubushobozi bw’ibihugu bwo kuzahura ubukungu ni ibyingenzi. Ni ingenzi ariko kandi ibihugu bya Afurika ntibibasha kugera ku buryo bugezweho bw’igenzura rikorwa mu bihugu byateye imbere. Kubera iyo mpamvu uku kwiyemeza kw’ibihugu bya G20 gukomeza gukuraho imyenda ni iby’agaciro. Ariko iyi gahunda y’ingendo ntizaba ihagije, kuko hazakenerwa izindi ngufu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kimwe no mu bihugu byateye imbere.”

 Ni ku nshuro ya mbere iyi nama iteranye hifashishijwe ikoranabuhanga, bitewe n’icyorezo cya COVID19 cyugarije isi muri iki gihe.

Iyi nama y’iminsi 2 yakiriwe ku nshuro ya mbere n’igihugu cy’Abarabu, Arabi Saoudite, ibaye mu gihe ihuriro ry’ ibihugu 20 bikize ku Isi binengwa kuba ntacyo bikora ku bukungu bw’Isi bugenda burushaho gusubira inyuma.

OMS ivuga ko mu mezi 7 ashinze, agera kuri miliyari 10 z’amadorari y’amerika amaze gushorwa mu bijyanye na COVID19, hakaba habura izindi miliyari 28 harimo 4,2 zigomba kuboneka mbere yuko uyu mwaka wa 2020 urangira.

Ni mu gihe ibihugu bigize G20 byo bivuga ko bimaze gukoresha arenga miliyari 21 z’amadorari ya Amerika mu kurwanya COVID19.

Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage