Yanditswe Sep, 11 2019 10:55 AM | 8,583 Views
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuvugurura ubukungu bwayo bugakomeza gutera
imbere, ariko ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko buri gihugu cyubaka
ubukungu bwacyo bugakomera kuko ari na bwo ukwishyira hamwe kw’ibihugu
kuzakomera.
Hari mu nama nama ya 5
y’Ihuriro ry’Ishoramari muri Afurika iri kubera Brazzaville muri Repubulika ya Kongo.
Ni inama yitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo abakuru
b’ibihugu na ba za guverinoma barimo Perezida wa Repubulika ya Kongo, Denis Sassou
Nguesso, Perezida wa Centrafrika Archange Touadera, Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi na Perezida wa Komisiyo
y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite ubushobozi bwo gutera imbere kuri ubu no mu gihe kizaza bitewe n’amahirwe menshi ari mu bihugu.
Yagize ati "Afurika nk'uko tubizi, ifite umugisha mwinshi wo kuba ifite by’umwihariko abaturage bazi gukora cyane, bo mu cyiciro giciriritse kiri gutera imbere mu buryo bwihuse, abagore n’abagabo bize kandi biteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose twe nk’abayobozi twabashakira. Ubwo rero natwe twabyungukiramo gushimangira ubukungu bw’ibihugu byacu kandi butera imbere, kuko ni bwo shingiro ry’ubufatanye buhamye mu kwishyira hamwe mu karere. Dufite akazi kenshi mu gihe kiri imbere kugira ngo tubyaze umusuro ku buryo busesuye amahirwe ahari muri Afurika."
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ibintu bine bishobora kubyazwa umusaruro, harimo isoko rusange rihuriweho n’umugabane w’Afurika, ubuke bw’ibikorwa remezo ku mugabane no kuba murandasi itaragera kuri bose. Aha Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro cyane cyane n’abikorera n’inzego z’ubuyobozi.
Andi mahirwe Perezida Kagame yerekanye ni ukoroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika, aho yavuze ko nta shoramari cyangwa ubucuruzi bwashoboka mu gihe abantu batagenderana.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku rubyiruko, avuga ko rukwiye guhabwa ubumenyi buzarufasha kwihangira imirimo.
Yagize ati "Tugomba gukomeza guhindura no kubaka
imitekerereza y’urubyiruko, bagaharanira gutera imbere, bagahabwa ubumenyi
n’uburezi bufite ireme ari na ko bafashwa
guhanga imirimo no guhanga udushya. Urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubona
umugabane w’abo nk’ahantu heza rwakorera ubucuruzi n’ibikorwa byarwo bitandukanye bigatera
imbere kandi rukubaka ejo harwo heza hazaza."
Umukuru w’Igihugu yashimiye iri huriro ku ishoramari muri Afurika agaragaza ko ari umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye hagati y’abaryitabiriye.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Ihuriro ry'Ishoramari muri AfurikaAbakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama
Iyi yari inama ya 5 y'iri huriro
Inkuru mu mashusho
Loncie KANZAYIRE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru