AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje amahirwe Afurika ifite yatuma itera imbere kurushaho

Yanditswe Sep, 11 2019 10:55 AM | 8,583 Views



Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuvugurura ubukungu bwayo bugakomeza gutera imbere, ariko ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko buri gihugu cyubaka ubukungu bwacyo bugakomera kuko ari na bwo ukwishyira hamwe kw’ibihugu kuzakomera. 

Hari mu nama nama ya 5 y’Ihuriro  ry’Ishoramari muri Afurika iri kubera Brazzaville muri Repubulika ya Kongo.

Ni inama yitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo abakuru b’ibihugu na ba za guverinoma barimo Perezida wa Repubulika ya Kongo, Denis Sassou Nguesso, Perezida  wa Centrafrika Archange Touadera, Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite ubushobozi bwo gutera imbere kuri ubu no mu gihe kizaza bitewe n’amahirwe menshi ari mu bihugu.

Yagize ati "Afurika nk'uko tubizi, ifite umugisha mwinshi wo kuba ifite by’umwihariko abaturage bazi gukora cyane, bo mu cyiciro giciriritse kiri gutera imbere mu buryo bwihuse, abagore n’abagabo bize kandi biteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose twe nk’abayobozi twabashakira. Ubwo rero natwe twabyungukiramo gushimangira ubukungu bw’ibihugu byacu kandi butera imbere, kuko ni bwo shingiro ry’ubufatanye buhamye mu kwishyira hamwe mu karere. Dufite akazi kenshi mu gihe kiri imbere  kugira ngo tubyaze umusuro ku buryo busesuye amahirwe ahari muri Afurika."

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ibintu bine bishobora kubyazwa umusaruro, harimo isoko rusange rihuriweho n’umugabane w’Afurika, ubuke bw’ibikorwa remezo ku mugabane no kuba murandasi itaragera kuri bose. Aha Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro cyane cyane n’abikorera n’inzego z’ubuyobozi. 

Andi mahirwe Perezida Kagame yerekanye ni ukoroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika, aho yavuze ko nta shoramari cyangwa ubucuruzi bwashoboka mu gihe abantu batagenderana.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku rubyiruko, avuga ko rukwiye guhabwa ubumenyi buzarufasha kwihangira imirimo.

Yagize ati "Tugomba gukomeza guhindura no kubaka imitekerereza y’urubyiruko, bagaharanira gutera imbere, bagahabwa ubumenyi n’uburezi bufite ireme  ari na ko bafashwa guhanga imirimo no guhanga udushya. Urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubona umugabane w’abo nk’ahantu heza rwakorera ubucuruzi n’ibikorwa byarwo bitandukanye bigatera imbere kandi rukubaka ejo harwo heza hazaza."

Umukuru w’Igihugu yashimiye iri huriro ku ishoramari muri Afurika agaragaza ko ari umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye hagati y’abaryitabiriye. 

                    Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Ihuriro ry'Ishoramari muri Afurika

                                        Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama

                                              Iyi yari inama ya 5 y'iri huriro

Inkuru mu mashusho


Loncie KANZAYIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage