AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ubufatanye bw’u Rwanda na Gavi Alliance

Yanditswe Jun, 05 2020 08:16 AM | 48,518 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa kane yifatanyije n’abayobozi barimo abakuru b’ibihugu n’ab’ibigo bikomeye ku isi, baganiraga ku ngamba zo kubona inkingo zizafasha guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Ni igikorwa cyateguwe muri gahunda yo gushakira umuryango witwa Gavi Alliance inkunga isaga miliyari 7 z’amadolari ya Amerika azifashishwa mu gutuma ku isi haboneka inkingo zihagije.

Mu ijambo yagejeje ku bakurikiye itangizwa ry’iyi gahunda, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na GAVI Alliance kuva yashingwa mu myaka 20 ishize, byatumye gukingira bigera kuri 95%, kandi ngo hari akamaro kanini byagize.

Yagize ati “Umusaruro byatanze ni uko impfu z'abana zakomeje kugabanuka. Uyu munsi icyorezo cya Covid-19 cyashyize isi yose mu kaga. Haramutse habonetse urukingo rwizewe ni rwo rwahangamura iki cyorezo. Kugera ku ikingira rusange rihamye bizasaba ko habaho gutekereza ibishya mu buryo budasanzwe mu buhanga bwa siyansi n'ubw'inganda. Ikiri ukuri ni uko ihuriro rya GAVI rifite uruhare rukomeye mu gutuma inkingo zibarirwa mu mamiliyari zizakenerwa mu bihe biri imbere ziboneka mu buryo bungana.”

Umukuru w’Igihugu yanashyigikiye kuba isi itangiye hakiri kare gutekereza ku nkingo zafasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Iki ni cyo gitekerezo kiri inyuma yo gushyigikira hakiri kare ko haboneka inkingo za Covid-19 ari na byo byatangiye uyu munsi. Ubu ni uburyo abafatanyabikorwa bose bungukiramo bwanatanze umusaruro mu gukora inkingo z'umusonga, zafashije gukiza ubuzima bw'ibihumbi amagana by'abantu. Nifatanyije n'abandi bayobozi ba za guverinoma, ab'ibigo bicuruza, abo mu bya siyansi, ab'imiryango y'abagiraneza, mu gusaba ko iyi gahunda yaterwa inkunga mu buryo bwose bushoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko gushyikira byimazeyo iyi gahunda bizatuma icyorezo cya Covid-19 kidakomeza gushegesha ibihugu kinaburizamo ingamba zo guhangana n'ibindi byorezo bishobora kwirindwa ariko bikomeje guhitana ubuzima bw'abatari bake.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage