AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze akamaro k’ubufatanye bwa Afurika na Amerika mu guhangana n’ingaruka za COVID19

Yanditswe Jun, 24 2020 08:31 AM | 66,114 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko n’ubwo ejo hazaza h'isi hatazwi bitewe n’ibibazo byatewe n'icyorezo cya COVID19, iki ari igihe cyo gusenyera umugozi umwe ku banyafurika bishakamo ibisubizo bikwiriye ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa by'umwihariko Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ine iri kuba hifashijijwe ikoranabuhanga iri guhiriza hamwe abayobozi bagize ihuriro ry’Abanyamerika ry’abashoramari rizwi nka 'Corporate Council on Africa' n’abayobozi batandukanye muri Afurika, Umukuru w' Igihugu yagaragaje ko gusenyera umugozi mu gushaka ibisubizo birambye biri mu nyungu z'impande zombi nk’uko n’ubundi byari bisanzwe.

Yagize ati “Nta kabuza Afurika na Leta zunze Ubumwe za Amerika bizakomeza kuba abafatanyabikorwa bakomeye yaba mu bucuruzi ndetse no mu ishoramari. Ejobundi u Rwanda rwujuje iminsi 100 umuntu wa mbere agaragayeho icyorezo cya Coronavirus, twabashije gushyiraho ingamba zihamaye zo gukumira no kurwanya iki cyorezo binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye, gusa ku rundi ruhande, kubona ibikoresho byo kwirinda ndetse no gupima COVID19 cyabaye ikibazo cy’ingorabahizi ku bihugu bya Afurika. Mu cyumweru  gishize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washyizeho uburyo bwo gutanga isoko ry'ibikoresho bikenerwa  kwa muganga, ibi bikaba byarakozwe ku bufatanye n'ihuriro ry'abikorera muri Afurika riyobowe na Strive Masiyiwa ku butumire bw' umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Duhaye ikaze abikorera bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gutera ingabo mu bitugu iki gikorwa. Ikindi kikaba ari ugutanga ubwinyagamburiro mu gushyiraho ingengo y'imari ku bihugu bya Afurika, ibi bikaba bizafasha mu gutanga ibisubizo mu rwego rw'ubuzima ndetse no guhanga imirimo.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugira mu gushishikariza abafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga guherekeza umugabane wa Afurika muri ibi bihe bitoroshye.

Ati “Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyigikiye igitekerezo cyo kuba ibihugu bigize G20 kuba bihagaritse ideni ry'ibihugu, iyi ikaba ari intambwe ishimishije ariko uko iminsi igenda yicuma n'ingaruka za COVID19 zikomeje kuremerera ibyo bihugu, hakenewe guterwa indi ntambwe.

Yunzemo ati “Kuri ubu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washyizeho intumwa 6 zo kuwufasha muri ibi biganiro, hano na none nagira ngo mvuge ko ubufasha bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gushaka ibisubizo byihariye ku bibazo bihari ari ikintu cy'ingenzi. Ikindi kintu n'ishyirwaho ry'isoko rusange ry'umugabane wa Afurika, aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyigikira iki gikorwa, mu gihe rero imbogamizi z'ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika zikomeje kuvaho, hakenewe ubufatanye na sosiyete zikomeye zo Amerika ndetse n'ishoramari ryabo ku mugabane wa Afurika.”

Usibye abashoramari batandukanye bo mu bihugu bya Afurika ndetse n’abo muri Amerika bitabiriye iyi nama ku munsi wayo wa mbere, abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika byitezwe ko baza kwitabira iyi nama, barimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi.


Eddy SABITI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage