AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yaganiriye na Benedict Oramah uyobora Afreximbank

Yanditswe Mar, 21 2024 17:24 PM | 98,448 Views



Perezida Kagame yakiriye Perezida akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyafurika ishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa n’Ibitumizwa mu Mahanga, Afreximbank, Prof Benedict Okechukwu Oramah, muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Prof Benedict Okechukwu wari kumwe n’Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigega Nyafurika cy'Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu Mahanga, FEDA, Marlene Ngoyi Mvidia n'abanyamuryango bacyo babiri; Rosa Whitaker na Dr. Sidi Ould Tah. 

Yabakiriye nyuma y'umunsi umwe FEDA ifunguye ibiro byayo bikuru mu Mujyi wa Kigali.

FEDA ni Ikigega gishamikiye kuri Afreximbank, cyatangiranye ishoramari rya miliyoni 770$. Cyashyizweho hagamijwe gushyigikira imishinga yo muri Afurika, guteza imbere urwego rw’abikorera ndetse no korohereza abaturage b’uyu mugabane kungukira ku Isoko rusange rya Afurika.

Iki kigega cyitezweho gufasha mu rugendo rugana kuri Gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ijyanye n’impinduka zikenewe mu by’ubukungu bwa Afurika no kwihutisha iterambere ryawo.

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira icyicaro cya FEDA ku Mugabane wa Afurika hashingiwe ku buryo rworohereza abashoramari ndetse n’uko abarugana barimo abanyamahanga bafashwa kubona visa barugezemo. 


Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage