AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yaganiriye na Amadou uyobora BAL na Akamanzi wa NBA Africa

Yanditswe Mar, 20 2024 15:01 PM | 50,871 Views



Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, ku mishinga y’ubufatanye bw’u Rwanda na Basketball Africa League n’imikino ya nyuma y'iri rushanwa izabera i Kigali ku wa 24 Gicurasi-1 Kamena 2024.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi bombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2024.

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bari baherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, ku bijyanye n’ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Basketball Africa League n’imyiteguro y’iri rushanwa rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

Amasezerano ya mbere yarangiye tariki 27 Gicurasi 2023 ku mukino wa nyuma wa BAL yegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.

Mu mwaka ushize, u Rwanda na BAL byongereye amasezerano y’imyaka itanu, aruha kuzakira imikino ya nyuma ya BAL kugeza mu 2028.

Aya masezerano yemerera u Rwanda kwakira imikino ya nyuma ya BAL mu 2024, 2026 na 2028 mu gihe mu 2025 na 2027 ruzakira Imikino yo gushaka itike y’iyi mikino ya nyuma binyuze muri ‘conferences’.

BAL 2024 igeze aharyoshye ndetse FUS Rabat yo muri Maroc na Petro de Luanda yo muri Angola yabaye amakipe ya mbere yakatishije itike y'imikino ya playoffs izabera i Kigali.  Aya makipe yari mu itsinda rya Kalahari Conference ryakiniye muri Afurika y'Epfo.

Ku wa 19-27 Mata 2024 hateganyijwe imikino yo muri Nile Conference izabera mu Misiri. Iri tsinda ririmo Al Ahly (Misiri), Al Ahly (Libya), Bangui Sporting Club (Centrafrique) na City Oilers (Uganda).

Ikipe ya APR BBC, ihagarariye u Rwanda, izakinira muri Sahara Conference ku wa 4-12 Gicurasi 2024 i Dakar muri Sénégal. Iri kumwe n’amakipe nka US Monastir [Tunisia], AS Douanes [Sénégal] na Rivers Hoopers [Nigeria].

Gahunda ya Visit Rwanda ni umuterankunga mukuru wa BAL ndetse mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwungutse miliyoni $9 binyuze mu kuyakira.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage