Yanditswe Oct, 27 2022 16:09 PM | 100,469 Views
Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w'Intara ya Rhénanie-Palatinat Malu Dreyer na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko w'iyi ntara.
Bombi bari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'iyi ntara yo mu Budage.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Urugwiro Village bitangaza ko baganiriye ku musaruro wavuye mu bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo uburezi n'ubuzima. Banakomoje ku mikoranire mishya mu nzego zinyuranye zirimo siporo ndetse n'ingufu.
Binyuze muri ubu bufatanye hirya no hino mu turere tw’u Rwanda hakozwe imishinga ifite uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage haba mu rwego rw’ubuzima,uburezi n’ibindi.Intumwa 36 ziturutse uri ntara ya Rhenanie Palanitat zafashe umwanya wo gusura imwe muri iyi mishinga.
Nko mu Karere ka Ruhango basuye ikigo Saint François d'Assise cyita ku bana bafite ubumuga bw’ingingo na ho mu Karere ka Ngororero basura ishuri rya Nyange rifite amateka yo kuba bamwe ba ryigagagamo baragizwe intwari nyuma yo kwanga kwitandukanya hashingiwe ku moko ubwo babisabwaga n’abacengezi babagabyeho igitero
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 y’umubano w’u Rwanda n’intara ya Rhnanie Palatinat mu Budage,umuyobozi w’iyi ntara yishimiye ko kuyizihiza bihuriraye n’itangizwa ry’umushinga w’uruganda rukora inkingo abazawushyira mu bikorwa bakaba bakomoka muri iyi ntara.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru