Yanditswe Oct, 27 2022 16:09 PM | 98,300 Views
Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w'Intara ya Rhénanie-Palatinat Malu Dreyer na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko w'iyi ntara.
Bombi bari mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'iyi ntara yo mu Budage.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Urugwiro Village bitangaza ko baganiriye ku musaruro wavuye mu bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo uburezi n'ubuzima. Banakomoje ku mikoranire mishya mu nzego zinyuranye zirimo siporo ndetse n'ingufu.
Binyuze muri ubu bufatanye hirya no hino mu turere tw’u Rwanda hakozwe imishinga ifite uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage haba mu rwego rw’ubuzima,uburezi n’ibindi.Intumwa 36 ziturutse uri ntara ya Rhenanie Palanitat zafashe umwanya wo gusura imwe muri iyi mishinga.
Nko mu Karere ka Ruhango basuye ikigo Saint François d'Assise cyita ku bana bafite ubumuga bw’ingingo na ho mu Karere ka Ngororero basura ishuri rya Nyange rifite amateka yo kuba bamwe ba ryigagagamo baragizwe intwari nyuma yo kwanga kwitandukanya hashingiwe ku moko ubwo babisabwaga n’abacengezi babagabyeho igitero
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 y’umubano w’u Rwanda n’intara ya Rhnanie Palatinat mu Budage,umuyobozi w’iyi ntara yishimiye ko kuyizihiza bihuriraye n’itangizwa ry’umushinga w’uruganda rukora inkingo abazawushyira mu bikorwa bakaba bakomoka muri iyi ntara.
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru