AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cy'isi muri Qatar

Yanditswe Nov, 21 2022 16:25 PM | 478,792 Views



Ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi cya 2022 i Doha muri Qatar.

N'umuhango wabanjirije umukino ufungura iki gikombe wahuje Qatar yakiriye iki gikombe na Ecuador yo muri Amerika y'Epfo, urangira Ecuador itsinze ibitego 2-0.

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibi birori barikumwe n'abandi banyacyubahiro barimo na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi Gianni Infantino.

Abasesenguzi muri politiki ndetse na Siporo baragaragaza ko kuba Perezida Kagame yaritabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi muri Qatar ari ikimenyetso cy'umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye ndetse n'ubufatanye bwiza n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi.

Umuyobozi (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani kandi nawe yari aherutse mu Rwanda aho yanitabiriye inama ya CHOGM yabaye muri Kamena uyu mwaka.

Igihugu cya Qatar ni cyo gihugu cya mbere cyo mu Burasirazuba bwo hagati cyakiriye Igikombe cy'Isi mu mateka. Kikaba gifite byinshi gihuriyeho n'u Rwanda cyane ko ibi bihugu byombi ari bito nyamara bifite intumbero yo kugera kuri byinshi.

U Rwanda na Qatar kandi bisanzwe bifitanye umubano mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere aho Kompanyi y'indege ya RwandAir ikorera ingendo muri iki gihugu ndetse na Qatar Airways igakorera ingendo mu Rwanda.




Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage