Yanditswe September, 01 2018 at 21:48 PM | 10971 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari i Beijing mu Bushinwa aho bazitabira Inama y'Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n'u Bushinwa yiswe FOCAC.
Ni inama iteganijwe gutangira kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru w’ubushinwa Beijing. Iyi nama izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ishoramari ry'ubushinwa n'indi mishinga minini y'ibikorwa remezo ku mugabane wa Africa iteganyijwe gutangira ku wa mbere ku itariki 3 kugeza ku ku wa kabiri ku itariki 4 z'uku kwezi kwa cyenda.
Aha kandi I Beijing Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye kandi agirana ibiganiro na minisitiri w’intebe wa Ethiopia Dr Abiya Ahmed. Ni ibiganiro byitabiriwe n’itsinda ryabayobozi b’ibihugu byombi.
Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. Urugero ni aho wavuyemo imishinga irimo umuhanda wa gariyamoshi uhuza Djibouti na Ethiopia, ndetse no gutera inkunga imishinga y’ibyanya byahariwe inganda hirya no hino ku mugabane.
By’umwihariko mu Rwanda iyi nama ivuze byinshi. Umubano w’ibihugu byombi urakomeye, buri kimwe gifite ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye ku isoko ry’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, imiturirwa n’ibindi.
Smart Africa yabonye umuyobizi mushya
February 11, 2019 at 12:33 PM
Soma inkuru
Perezida Kagame arashima intambwe AU yateye mu gihe cy' umwaka ushize awuyobora
February 11, 2019 at 11:49 AM
Soma inkuru
Mu gitaramo gisoza umwaka wa 2018 cyitabiriwe n'abagize guverinoma, abayobozi bandi mu nzego nk ...
January 01, 2019 at 19:41 PM
Soma inkuru
Mu butumwa yageneye inzego z’umutekano mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka, Perezida ...
December 26, 2018 at 21:08 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu mujyi wa Abidjan muri Cote d ...
December 19, 2018 at 22:00 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ...
December 18, 2018 at 21:52 PM
Soma inkuru