Yanditswe Dec, 13 2018 15:47 PM | 39,976 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije urubyiruko ko ubuzima bw’igihugu ndetse n’ahazaza hacyo hari mu biganza byabo, bityo bakaba bafite umukoro wo kurangwa n'ibikorwa n’imyifatire bitanga icyizere kidahungabana ku hazaza h’igihugu. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa gatatu mu nkera y'Imihigo y'Urubyiruko izwi nka Youth Connekt, yahurije hamwe urubyiruko rusaga 2500.
Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, umukuru w'igihugu Paul Kagame yagaragaje umuco n’uburere bwiza nk’ipfundo ryo kubaka igihugu gifite umwihariko ukiranga mu ruhando mpuzamahanga, asaba urubyiruko kubigiramo uruhare, kuko ari cyo cyerekezo u Rwanda rurimo. Yibukije urubyiruko ko rufite inshingano ziremereye ku gihugu, kuko ubuzima bwacyo buri mu biganza byabo, abasaba gukora mu buryo bwubaka icyizere kidahungabana.
Umukuru
w’igihugu kandi yashimangiye ko umuco n’imyifatire myiza byunganirwa no gukora
kugira ngo abagituye bagire imibereho myiza. Aha yagaragaje ko kuba
rwiyemezamirimo bidaterwa no kubura akazi gatanga umushahara, imyaka y'ubukure
cg igitsina, ahubwo ko bihera mu mitekerereze. Yasobanuye ko rwiyemezamirimo
nyawe arangwa no kuzirikana inyungu rusange mu gihe atekereza cyangwa ategura
umushinga we.
Mu rubyiruko rwitabiriye iyi nkera, harimo 562 bari bamaze icyumweru batozwa mu itorero “urunana rw’urungano” mu mu karere ka Ruhango, harimo 111 baturutse mu mahanga mu bihugu 15.
Umukuru w’igihugu yatanze urubuga ku rubyiruko rumugezaho ibitekerezo ndetse ibibazo byagaragajwe abiha umurongo wo kubikemura. Mu mpamba yahaye uru rubyiruko, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bintu 3 by’ingenzi u Rwanda rwahisemo kugenderaho, yibutsa ko n'ubwo u Rwanda rwagize amateka mabi yatumye rumenyekana nabi, ubu rushishikajwe no kubaka amateka mashya aruha isura nshya mu ruhando rw'ibindi bihugu.
Minisiteri
y’urubyiruko ivuga ko guhera muri 2012 kuva inkera y’imihigo yatangira, imaze
gufasha ba rwiyemezamirimo basaga 500 hirya no hino mu gihugu gukora imirimo
ibyara inyungu yatumye bahanga imirimo 8, 349.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru