AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko Afurika yifitemo amikoro yo gushyigikira iterambere ry’ubukungu

Yanditswe Sep, 14 2021 17:36 PM | 47,403 Views



Perezida Paul Kagame aravuga ko Afurika yifitemo amikoro yo gushyigikira iterambere ry’ubukungu no kugabanya gucungira ku nkunga ituruka hanze, ibi akaba yabivugiye mu nama  ngaruka mwaka ya 14 y’urwego rw’amabanki n’imari itegurwa n’ikigo Chartered Institute of Bankers of Nigeria, inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Covid-19 yahungabanyije buri rwego rwose  rw’ubukungu bwacu ariko nanone iki cyorezo cyahaye amabanki yo muri Afurika uburyo bwo kugira uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bacu barushaho guhangana n’ibihe bikomeye, ndetse no kurushaho gutanga ibisubizo ku byo bakeneye.”

Igihungabanyije ubukungu,gihungabana n’amabanki. Urwego rw’imari ni moteri y’iterambere ry’urwego rw’abikorera. Amabanki ni ingenzi cyane mu gutanga igishoro mu buryo bwitondewe kdi butanga umusaruro.

“Afurika ifite umutungo uhagije wo kunganira iterambere ry’ubukungu ry’uyu mugabane, ndetse no kugabanya gucungira ku mikoro aturuka hanze, mu rwego rwo gukomeza guhatana, ni ngombwa gukomeza kwinjiza ikoranabuhunga  mu rwego rw’amabanki hagamijwe kurushaho kongera imari no guharanira ko igera kuri bose, amabanki si serivisi gusa zigenewe abize.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko isoko rusange rya Afurika, riratanga amahirwe mashya  ku bucuruzi n’ishoranari rya Afurika.

“Banki zikorera muri Afurika nk’uko bimeze ku bigo bihagarariwe muri iyi nama, zishobora gutanga urugero rw’uburyo bwo kubaka umusingi wo kwishyira hamwe mu bukungu.”

Avuga ko urwego rw’imari rwumva neza akamaro k’ubunyangamungayo no kunoza imitangireya serivisi, kurusha urundi rwego urwo arirwo rwose.

Yatangaje ko uruhare rwa guverinoma ari ugushyiraho uburyo bwiza bw’imikorere, kurengera abanyamigabane ndetse n’abahabwa serivisi, ari nako ziharanira ko habaho guhanga ibishya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage