Yanditswe Sep, 14 2021 17:36 PM | 47,403 Views
Perezida
Paul Kagame aravuga ko Afurika yifitemo amikoro yo gushyigikira iterambere ry’ubukungu
no kugabanya gucungira ku nkunga ituruka hanze, ibi akaba yabivugiye mu
nama ngaruka mwaka ya 14 y’urwego
rw’amabanki n’imari itegurwa n’ikigo Chartered Institute of Bankers of Nigeria, inama
yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Covid-19 yahungabanyije buri rwego rwose rw’ubukungu bwacu ariko nanone iki cyorezo cyahaye amabanki yo muri Afurika uburyo bwo kugira uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bacu barushaho guhangana n’ibihe bikomeye, ndetse no kurushaho gutanga ibisubizo ku byo bakeneye.”
Igihungabanyije ubukungu,gihungabana n’amabanki. Urwego rw’imari ni moteri y’iterambere ry’urwego rw’abikorera. Amabanki ni ingenzi cyane mu gutanga igishoro mu buryo bwitondewe kdi butanga umusaruro.
“Afurika ifite umutungo uhagije wo kunganira iterambere ry’ubukungu ry’uyu mugabane, ndetse no kugabanya gucungira ku mikoro aturuka hanze, mu rwego rwo gukomeza guhatana, ni ngombwa gukomeza kwinjiza ikoranabuhunga mu rwego rw’amabanki hagamijwe kurushaho kongera imari no guharanira ko igera kuri bose, amabanki si serivisi gusa zigenewe abize.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko isoko rusange rya Afurika, riratanga amahirwe mashya ku bucuruzi n’ishoranari rya Afurika.
“Banki zikorera muri Afurika nk’uko bimeze ku bigo bihagarariwe muri iyi nama, zishobora gutanga urugero rw’uburyo bwo kubaka umusingi wo kwishyira hamwe mu bukungu.”
Avuga ko urwego rw’imari rwumva neza akamaro k’ubunyangamungayo no kunoza imitangireya serivisi, kurusha urundi rwego urwo arirwo rwose.
Yatangaje ko uruhare rwa guverinoma ari ugushyiraho uburyo bwiza bw’imikorere, kurengera abanyamigabane ndetse n’abahabwa serivisi, ari nako ziharanira ko habaho guhanga ibishya.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru