AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

#CaboDelgado: Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique

Yanditswe Sep, 24 2021 11:51 AM | 91,056 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame  akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda arashimira inzego z'umutekano z'u Rwanda na Mozambique ku kazi keza zimaze gukora mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangarije mu kigo cya gisirikare giherereye mu Murwa mukuru w'Intara ya Cabo ari wo Pemba aho ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi bagiranye ibiganiro n'ingabo z'ibihugu byombi ziri ku rugamba rwo kugarura umutekano n'ituze mu ntara ya Cabo Delgado by'umwihariko mu bice byari byarayogojwe n'ibyihebe.

Mu masaha ya mbere ya saa sita nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze ku kibuga cy'indege cya Pemba mu murwa mukuru w'intara ya Cabo Delgado, yakirwa na mugenzi we wa Mozambique Felipe Nyusi. 

Mu mpuzankano za gisirikare abakuru b'ibihugu byombi bahise berekeza mu cyigo cy'ingabo za Mozambique, umutwe urwanira mu mazi, cyiri ku nkengero z'inyanja y'Abahinde mu mujyi wa Pemba bagirana ibiganiro n'ingabo na Polisi ziri ku rugamba rwo kwirukana ibyihebe muri iyi ntara ya Cabo Delgado. 

Perezida Paul Kagame yashimye akazi kamaze gukorwa n'ingabo z'ibihugu byombi azisaba gukomereza aho.

Yagize ati “Turabashimira ko mwabashije kubohora iyi ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe. Turabashimira  akazi mwakoze ni akazi gakomeye cyane. Ni akazi kanini mwakoze ariko habayemo no kwitanga, mugenda amanywa n’ijoro, ku zuba rikaze, amasasu avuga hirya no hino ndetse harimo no gutakaza ubuzima ku bantu. Uko niko intambara imera.Twatakaje abasirikare tutari kumwe nabo uyu munsi. Nubwo umuntu ashobora kuvuga ngo ni bake ariko kuri twe gutakaza umuntu n’iyo yaba ari umwe ni ikintu gikomeye cyane. Rero akazi nanone karatangiye. Hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora iyi ntara, ariko akazi gakurikiyeho ni ukurinda iyi ntara  no kongera kuyubaka.”

Uruzinduko rw'umukuru w'igihugu muri Cabo Delgado rubaye nyuma yaho ingabo z'ibihugu byombi zakije umuriro ku byihebe ibitari bike bikahasiga ubuzima ibindi bakarorongotanira mu mashyamba y'inzitane hakurya y'umugezi wa Missalo.

Ni nyuma yo kubyirukana mu birindiro rukumbi byari bisigaranye ahitwa Mbau ari naho hahise hahinduka ibirindiro bikuru by'Umuyobozi w'ibikorwa by'urugamba Brig Gen Muhizi Pascal.

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi nawe avuga ko umusaruro w'ubufatanye bw'ibihugu byombi muri uru rugamba wivugira, agashima umusanzu w'u Rwanda by'umwihariko.

 “Turashimira cyane Abanyarwanda bemeye gutanga abana babo kugira ngo baze hano bafatanye n’ingabo zacu kubohora uduce twari twarigaruriwe n’ibi byihebe. Navuze ngo aba  ni intwari cyane. Abaturage barabashimira uko mwabagobotse ndetse n’ubutwari bwanyu no kugarura amahoro muri Cabo Delgado.”

Ku ruhande rw'ingabo n'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa mu ntara ya Cabo Delgado, ngo Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rwabongereye imbaraga ku rugamba.

Hashingiwe ku busabe bwa leta ya Mozambique ndetse n'amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano hagati y'ibihigu byombi, mu kwezi kwa Nyakanya uyu mwaka nibwo u Rwanda rwohereje ingabo n'abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bwo gutabara abaturage ba Cabo Delgado by'umwihariko abo mu duce twari twarayogojwe n'ibikorwa by'ubunyamaswa by'ibyihebe ndetse kugeza magingo aya abaturage bakaba baratangiye gusubira mu byabo.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage