AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga hakenewe ubufayanye mu guteza imbere impano z'abato muri siporo

Yanditswe May, 21 2022 19:08 PM | 44,491 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko siporo itarangirira mu kwishimisha gusa no kuryoherwa na yo kuko imaze kuba urwego rukomeye rw’ishoramari bityo hakaba hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu rwego rwo guteza imbere impano z’abakiri bato.

Umukuru w’igihugu ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu mu nama ku iterambere rya siporo ku mugabane wa Afurika.

Inama ku iterambere rya siporo muri Afurika, Moving Sports Forward Forum, yahurije i Kigali abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kurebera hamwe amahirwe y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza akwiye kubyazwa umusaruro binyuze muri siporo. 

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko utavuga iterambere rya siporo ngo wirengagize urubyiruko kuko ari rwo musingi w’iterambere rya siporo ku mugabane wa Afurika dore ko ari rwo rugize umubare munini w’abatuye uyu mugabane.

Yagize ati "Icyo tugomba gukora ni ukubaha bike byo guheraho bakeneye ubundi bagakora ibisigaye. Mu rubyiruko harimo imbaraga, impano, ubushake bwo gukora ibintu bitandukanye yaba siporo cyangwa ibindi. Ubwo rero icyo dusabwa ni ukubaha amahirwe tukabatera akanyabugabo tubaha bike bakeneye. Urubyiruko rurahari imibare irivugira ku mugabane wacu kuko urebye ijanisha usanga mu bihugu bitandukanye urubyiruko ari 70% cyangwa no kurenga. Birumvikana ko impano nyinshi rero zifungiranye aho bityo rero icyo dukwiye gukora ni ugufasha urubyiruko rukagira uruhare mu byo rwifuza gukora.

Ikindi kandi ngo kugira ngo izo mpano z’urubyiruko rwa Afurika zitere imbere hakenewe ishoramari rifatika za Leta ubwazo zitakwishoboza."

Aha ni ho Perezida Paul Kagame yahereye avuga ko aho ibihe bigeze gushora imari muri siporo bifite inyungu ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage bityo hakaba hakenewe ubufatanye bwa Leta, abikorera n’imiryango ya sosiyete sivile.

Ati "Siporo ntikiri iyo kwishimisha gusa ahubwo yahindutse urwego rwo gushoramo imari aho abantu bashobora gushora amafaranga bakunguka. Ariko nanone ikirenze kuri ibyo ni ukuba wumva ko urimo no gutanga umusanzu wawe mu iterambere ry’imiryango binyuze mu mpano n’ibindi. Bityo rero abikorera barimo ndetse n’imiryango idaharanira inyungu kuko intego y’iyo miryango ni uguteza imbere imibereho y’abaturage kuko yishimira kubigiramo uruhare kandi ndatekereza ko nta handi haruta muri siporo hatuma ubigeraho. Nubwo Leta ari ingenzi rero ntabwo yabyishoboza yonyine ahubwo icyo igomba gukora ni ukorohereza abafatanyabikorwa ibaha urubuga, ishyiraho za politiki zinoze zifasha kandi ziyobora abandi mu byo bakora. Ariko iyo bigeze ku ishoramari nyaryo abikorera ni bo bafite uruhare runini ndetse n’imiryango idaharanira inyungu."

Umukuru w’igihugu kandi yasuye ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo cyavuguruwe na Giants of Africa ubu kikaba kigizwe n’ibibuga bibiri, icy’abakuru n’icy’abana bato.

Kuri iki kibuga ni na ho hamaze iminsi habera umwiherero w’abana 50 bari mu myitozo yo kuzamura impano zabo muri basketball kugira ngo na bo bazavemo ibihangange, imyitozo bahabwa ku bufatanye bwa Giants of Africa na BAL.

Nyuma yo kubona uburyo iki kibuga cyavuguruwe kikarushaho kuba ingirakamaro ku bagituriye cyane cyane urubyiruko rufite impano, Perezida Paul Kagame  yashimiye Giants of Africa avuga ko ibibuga nk’ibi bigiye kubakwa n’ahandi  mu Rwanda.

Ati "Ndabyiyemeje kandi nzanabigeza kuri guverinoma kandi hari icyo twakongeraho kandi no mu tundi duce tuzareba icyo tuhakorera. Mwarakoze rero kuduha urugero. Ubu turi kuri basketball aho dushaka kureba impano zihari tukaziteza imbere duhereye mu bakiri bato kandi twabonye urugero rw’aho twahera dukoresheje iki kibuga. Twishimiye kwifatanya namwe uyu munsi ngo twishimane ariko ibyiza biri imbere, ni ho dukora tuganisha."

Giants of Africa ni gahunda igamije guteza imbere impano z’abakiri bato muri Afurika na bo bakavamo ibihanganye mu mikino by’umwihariko muri Basketball. Yatangijwe na Masai UJIRI usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya NBA muri USA.

Masai Ujiri avuga ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi w’ikitegererezo watumye we na bagenzi be barimo Amadou Gallo Fall uyobora BAL bagaruka muri Afurika umugabane w’abakurambere babo.  

Ati "Kuri twebwe Nyakubahwa Perezida imiyoborere yawe no kutuba hafi kwawe byatumye mbona ko twese dukeneye umubyeyi cyangwa mukuru wacu utuyobora mu nzira nyayo. Ndabizi ko watwubatsemo icyizere cyo gukora nk’abanyafurika aho turi hose kandi ndabizi ko hari n’abandi mvugiye atari abari hano gusa ahubwo n’abandi kuri uyu mugabane. Ntewe ishema kandi n’ibyo wakoze n’ibyo ukomeje gukora n’ibyo uzakora kuko Imana izagushoboza. Ntewe ishema rikomeye kandi no kuba warifatanyije natwe muri uyu mukino utagira uko usa ukadufasha, ukatubera inshuti hamwe na NBA, Giants of Africa n’urubyiruko muri rusange. Kuri twe ni ikintu gikomeye kandi duhamije ibirenge muri Afurika kandi turashikamye."

Ihuriro ku iterambere rya siporo muri Afurika, Moving Sports Forward Forum, ryahuriranye n’umunsi wa mbere w’irushanwa nyafurika rya Basketball rizwi nka BAL. Ni irushanwa u Rwanda rwakiriye  ku nshuro ya kabiri rikaba rigiye kumara icyumweru ribera mu nyubako igezweho y’imikino n’imyidagaduro, Kigali Arena.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage