AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame arahamagarira ibihugu bya Afurika kubungabunga ibinyabuzima

Yanditswe Nov, 01 2018 20:58 PM | 26,167 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko kubungabunga ibinyabuzima ari inshingano ya buri wese kandi ko kubigeraho mu buryo burambye bisaba ubufatanye. Hari mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima iri kubera i Kigali.

Abikorera, abashakashatsi, abanyapolitiki n'abashoramari 300 baturutse mu bihugu 35, nibo bateraniye muri iyi nama, isuzumirwamo imbogamizi zigaragara mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima byumwihariko inyamaswa ku mugabane wa Afrika. 

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abanyafrika bagomba gufata iya mbere mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ku mugabane wa Afurika, kandi ko abaturage biteguye gusangira inyungu zituruka mu kubungabunga urwo rusobe. Yashimangiye ko abanyarwanda bumva neza akamaro ko kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima cyane cyane ko, guhera mu myaka 25 ishize, kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima byabaye inkingi y'ibanze mu cyerekezo cy'iterambere mu bukungu n'imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati, "Kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ni ibya buri wese, cyane cyane mu bihugu nk'u Rwanda, aho abaturage benshi ari abahinzi kandi ubukerarugendo bukaba ari rwo rwego rutwinjiriza amadovize menshi. Kimwe n'abaturage, urusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda rwahuye n'ingaruka z'ibyabaye mu gihugu birimo ibishingiye kuri karemano cyangwa ibyatewe n'abantu ubwabo. Kurinda ubudasa bw'u Rwanda tubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ni imwe mu ngingo twibanzeho muri gahunda ya leta muri iyi myaka 25 ishize."

Fred Swaniker washinze African Leadership University ari nayo yateguye iyi nama, yagaragaje ko kugira ngo ibikorwa n'imishinga yo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima irambe kandi igere ku ntego, ari ngombwa ko abaturage bumva akamaro k'ibyo bikorwa kandi bagasangizwa ku musaruro ubivamo. Gusa ngo ibi bigomba kujyana n'ubushake bwa politiki bushyira ibyo bikorwa mu by'ibanze igihugu gikeneye kwitaho. Ati, "..Muri Afrika, abayobozi ni abavuga rikumvikana mu baturage kurusha ahandi ku Isi. Abayobozi bacu rero bakwiye kureba urusobe rw'ibinyabuzima nk'inkingi ikomeye y'iterambere ry'ubukungu. Bakwiye kumva kandi ko guteza imbere Afrika bidasaba gukoporora iby'ahandi ahari ho hose ku Isi, ahubwo ko dukwiye kwibanda ku mwihariko wacu utagaragara ahandi, Hanyuma tukibaza tuti, ni mu buhe buryo twawushingiraho mu kongera umusaruro n'ubukungu? Kandi impinduka ziragaragara mu bihugu nk'u Rwanda bigerageza kubikora, aho mu myaka 24 ishize kubera imiyoborere ya Perezida Kagame yabihaye agaciro gakomeye, umusaruro ugaragarira buri wese."

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri iki gihe, avuga  ko Afrika ikwiye gufata iya mbere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ashimangira ko kwishyira hamwe kw'ibihugu byagira uruhare muri iyi gahunda.

Iyi nama y'iminsi 3 isozwa kuri uyu wa Gatanu yateguwe na kaminuza nyafrika yigisha iby'imiyoborere, "Afrcan Leadership University", ku bufatanye na guverinoma y'u Rwanda.  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage