AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Paji nshya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu mboni z’inararibonye

Yanditswe Apr, 24 2021 17:13 PM | 26,181 Views



Inararibonye muri politiki mpuzamahanga zisanga icyerekezo gishya cyo kubakira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ku kuri kw’amateka bifitanye ari nyungu ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Kuva u Rwanda rubona ubwigenge mu 1962 u Bufaransa buri mu bihugu byahise bitangira ubutwererane n’u Rwanda mu nzego zitandukanye za gisivili na gisirikare, amasezerano yagendaga avugururwa n’ubutwererane burushaho kwaguka kugera ndetse no mu mwaka wa 1994 ubwo habaga jenoside yakorewe abatutsi, bwagizemo uruhare nk'uko bigaragazwa na raporo zitandukanye.

Nyuma y’aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihagarikiye jenoside hagashyirwaho ubuyobozi bushya, umubano w’u Rwanda n’U Bufaransa warakonje bigera ndetse n’aho ibihugu byombi bicana umubano, hari kuwa 24 ugushyingo 2006. Ese iyo ibihugu bicanye umubano bigira izihe ngaruka ku buzima bw’igihugu. Ambasaderi Joseph Nsengimana ni impuguke muri diplomasi na politiki mpuzamahanga.

Ati “  Ibikorwa byinshi by’ubutwererane byariho akenshi birahagarara, noneho no mu rwego mpuzamahanga ibyo bihugu kuba bitagifitanye umubano usanzwe bitera n’ubukonje mu mubano mpuzamahanga ku buryo na byo bishobora kugira ingaruka mu rwego rw’imiryango mpuzamahanga.”

Guhera muri 2009 ariko ibihugu byombi byiyemeje gusubukura umubano uwari Perezida w’u Bufaransa Nicholas Sarkozy agirira uruzinduko mu Rwanda muri gashyantare 2010.

Mu mwaka wakurikiyeho muri 2011 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko mu Bufaransa.

Tariki ya 23 Gicurasi 2018 Perezida Kagame yagiriye urundi ruzinduko muri icyo gihugu ku buyobozi bwa Perezida Emmanuel Macron ari na bwo umubano watangiye kubyuka cyane. 

Perezida Macron yagaragaje ko igihe kigeze ngo ibihugu byombi bifate icyerekezo gishya.

Yagize ati “Nemeranyije na Perezida Kagame ko twakorana mu buryo bufatika ku ngingo zireba inyungu z’ibihugu byacu byombi kandi ni nyinshi. Ibyo ntibivuze ko twirengagiza ibibazo byo mu bihe byahise n’ ingorane zabaye mu butwererane bwacu. Ubushake dufite ni ukurenga izo ngorane tugashyira imbere ahazaza h’abakiri bato tugomba gufatanya kubaka.”

Nyuma yaho mu 2019 Perezida Macron yashyizeho komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Iyo komisiyo yashyize ahagaragara raporo yayo tariki ya 26 werurwe 2021. Avuga kuri iyo raporo ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ari intambwe y’ingenzi mu mibanire y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Twakiriye neza iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Iranagaragaza kandi impinduka n’ ubushake bw’abayobozi b’u Bufaransa bwo gutera imbere tugana ku myumvire imwe y’ibyabaye kandi tubyakiriye neza, ni ikintu cyiza.”

Ambasaderi Joseph Nsengimana avuga ko imibanire myiza hagati y’u Rwanda n'u Bufaransa iri mu nyungu z’ibihugu byombi kuko nta gihugu na kimwe kihaza muri byose.

Ati “N’igihugu gikomeye gikenera igihugu kidafite ubushobozi nk’ubw’ cyo gikomeye. Mu ruhando mpuzamahanga hari aho buri gihugu kiba gifite ijwi. Icyo gihe rero iyo ibihugu byumvikana iryo jwi rigira akamaro. N’imishinga rero igihugu kiba gifite niba igihugu hari ibyo gishobora kugifasha ari mu rwego rw’imari ari mu rwego mpuzamahanga, ni mu nzego zose.”

Ubutwererane bushingiye ku cyerekezo gishya bwatumye hari imishinga y’ iterambere itangira hagati y’ u Rwanda n’u Bufaransa harimo nk’ amasezerano y’inkunga ya miliyari hafi 46 z’ amafaranga y’u Rwanda yasinywe kuwa 30 kamena 2020 mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid19 nkuko byasobanuwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel NDAGIJIMANA.

Yagize ati “Hari inguzanyo ya miliyoni 40 z’amayero ikaba ari inguzanyo inyuzwa mu ngengo y’imari ya Leta ikazakoreshwa muri gahunda ya leta yo guhangana n’ingaruka za COVID19…”

Kuri Akanny Girex Machel umwe mu bakorerabushake boherejwe n’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa gufasha kwigisha igifaransa mu Rwanda ngo umubano mwiza hagati y’ u Rwanda n’ u Bufaransa uzagira inyungu nyinshi kandi mu nzego zose.”

Ati “U Bufaransa bugira amasosiyete akomeye usanga ahora yiteguye gushora imari hose ku isi bikumvikana rero ko umubano ubaye mwiza amasosiyete y’abafaransa ashobora gushora imari mu Rwanda  bikaba byakwihutisha iterambere mu nzego nyinshi. Nk’urugero hari amasosiyete manini y’abanyamahoteli nka novotel, Ibis n’andi ashora imari hose ashobora kuza gukorera hano cyane ko u Rwanda ari igihugu kibereye cyane ubukerarugendo.”

Nyuma yuko umubano hagati y’ u Rwanda n’ u Bufaransa uhawe icyerekezo gishya cyo gushingira ku kuri kw’ amateka ibihugu byombi bihuriyeho, u Bufaransa bwagiye mu bihugu byashyigikiye kandidatire ya Madamu Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ibihugu bikoresha igifaransa OIF, uyu ukaba undi mwanya utuma u Rwanda rukomeza kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Inkuru mu majwi


Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage