Yanditswe Jan, 08 2021 13:21 PM | 92,668 Views
Padiri Rugirangoga Ubald wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu. Yari amaze iminsi arembeye muri Amerika.
Amakuru y'urupfu rwe yatangajwe na Musenyeri Celestin Hakizimana umushumba wa diyosezi gatolika ya Gikongoro akaba n'umuyobozi wa diyoseze ya
Cyangungu.
Yabwiye RBA ko nyakwigendera mbere y'uko yitaba Imana yari yarasabye ko azashyingurwa mu Rwanda. Kuri ubu hakaba hari kwigwa uburyo umurambo wazanwa mu Rwanda.
Padiri Rugirangonga yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana aho kuri ubu ari umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu no mu mahanga aho yabaga ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.
Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.
Ntabwo hatangajwe icyamuhitanye gusa yari amaze igihe arwaye Coronavirus. Mu Ukwakira 2020, ni bwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo yagaragaye afite umugozi mu izuru umufasha guhumeka.
Incamake y’ubuzima bwa Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangonga
Padiri Rugirangoga Ubald ni mwene Kabera Jacques na Mukaruhamya Anysie. Yavutse tariki 16 Gicurasi 1956. Avukira ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi.
Yahawe ubupadiri mu 1984. Akaba yari umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Ubald yatangije gahunda y’isanamitima n’Ubwiyunge muri Paroisse Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto hirya no hino mu yandi ma paruwasi. Yahuje abishe n’abiciwe hagamijwe komorana ibikomere, kwiyunga ubwabo no kwiyunga n’Imana; yahuje abagombaga kurangirizwa imanza z’imitungo kugira ngo imitungo yishyurwe mu mahoro, kandi abigishijwe bose bagahurizwa mu matsinda y’ubufatanye.
Gusaba imbabazi no kuzitanga ni yo ngingo yaranze inyigisho ze igihe cyose.Ibi kandi byatumye mu mwaka wa 2015, Padiri Ubald agirwa Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru