Yanditswe May, 08 2021 19:03 PM | 48,016 Views
Urugaga rw'abikorera mu Rwanda rurasaba abikorera
muri rusange kudacika intege nyuma yo kwigizwa inyuma kw'inama ya CHOGM yari
iteganijwe kubera mu Rwanda, ahubwo bagashyira imbaraga mu kunoza ibisabwa
kugirango iyi nama izasubukurwe byarangiye.
Abasesengura iby'ubukungu bo basanga bishoboka ko CHOGM yazasubukurwa isanga hari ibindi bikorwa by'ubucuruzi byakomerewe bityo bikazaha inyungu ba nyirabyo.
Impinduka zigaragarira buri wese ugeze mu Mujyi wa
Kigali yaba uhatuye cyangwa uhagenda. Ibigaragarira
ku kuvugurura inzu z'ubucuruzi, kubaka imihanda mishya kandi ahantu
hatandukanye, ndetse no kugeza ku kuvugurura amahoteli ategereje abo yakira
nyuma y'uko ubukungu bwayo buhungabanijwe na Covid 19.
Abenshi muri aba bemeza nubwo hari gahunda isanzwe yo kurushaho kunoza isuku mu mujyi ariko kwitegura inama ya CHOGM kuri ubu yamaze gusubikwa ngo byagize uruhare.
Abasesengura ibijyanye n'ubukungu basobanura ko ubusanzwe ibihugu byakiriye inama ya CHOGM biyigiramo inyungu nyinshi ishingiye ku kuba yitabirwa n'abantu banyuranye kandi bagasiga amafranga mu gihugu bitewe n'igihe bahamara na service bahabwa nk'uko bisobanurwa na Straton Habyarimana. Uyu akaba ari umusesenguzi mu bukungu.
Nubwo inama yigijwe inyuma mu gihe kitazwi, abasesnguzi mu bukungu bavuga ko nubwo abantu bari baramaze kwitegura bihagije, ngo ntawakwiyibagiza ko hari ibikorwa byinshi bitarakomorerwa kubera icyorezo cya Covid 9 bityo ngo igihe abantu bakomeza kubahiriza amabwiriza uko bikwiye iyi nama yazasubukurwa byaramaze gufungurwa bikazana inyungu yiyongera ku yari iteganijwe mu nama yo mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.
Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera Theoneste Ntigengerwa asanga abikorera badakwiye gucibwa intege no kuba iyi nama yigijwe inyuma, ko ahubwo ari umukoro babonye wo gukomeza kunononsora ibikenewe mu kazi kabo kugira ngo igihe iyi nama izabera izasange biri ku murongo ukwiye.
Bitegaijwe ko iyi inama ya CHOGM izakira abantu bagera mu bihumbi 10 bikaba bigoye kumenya ingano y'amafranga iyi nama yakwinjiza bitewe n'uko abatanga serivisi zinyuranye zaba iza hotel, gutwara abagenzi, imyidagaduro, ubukerarugendo n'ibindi basigirwa amafranga n'abitabiriye inama.
Mu mwaka wa 2019, inama u Rwanda rwakiriye zasize zirwinjirije miliyoni 56 z'amadolari ni ukuvuga n'ubundi hafi miliyari 54 z'amanyarwanda, ikigaragaza uburemere n'inyungu by'inama mpuzamahanga igihugu cyakira.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/2VmqPzr6R4Y" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru