Yanditswe Dec, 04 2018 23:27 PM | 25,055 Views
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente aravuga ko u Rwanda rugiye kubaka imihanda mishya ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 394 mu bice bitandukanye by'igihugu. Ibi yabigarutseho ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda.
Aho imihanda ya kaburimbo n'iy'igitaka itunganyije neza
yageze baratangaza ko byinshi byahibdutse, barishimira ko ubuhahirane bwaroshye
ndetse na serivisi zirushaho kubera kubegera.
Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera imihanda kugirango ubuhahirane burusheho gutera imbere.
Nyuma yo kumva ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda, abadepite n'abasenateri bagaragaje ibitekerezo byabo ku byanozwa kurushaho muri uru rwego.
Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko uburebure bw’imihanda yose mu Rwanda ari Km 38.803,4. Imihanda ya leta ni km 2.749, naho imihanda ya kaburimbo muriyo ikaba km 1.379, mugihe iy’igitaka ari km 1.370.
Minisitiri w'intebe yanagaragaje ko imihanda y’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ari km 13.565. Imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye muriyo ni km 232,92. Imihanda y’igitaka ni km 13.332,08 naho imihanda ireshya na km 22.489,4, iya kaburimbo n’amabuye ni km 326 igitaka ikaba km 22.163.4.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru