AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PEREZIDA PAUL KAGAME YIJEJE RAMAPHOSA UBUFATANYE

Yanditswe May, 14 2019 06:47 AM | 5,009 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere yashimiye mugenzi we wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa ku bw'intsinze ishyaka rye rya ANC riherutse kwegukana mu matora y'abadepite.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter ye Perezida Paul Kagame yabwiye mugenzi we Perezida Cyril Ramaphosa ko ANC yegukanye itsinzi ibikwiriye, yamwijeje gukomeza ubufatanye bw'impande zombi no kurushaho kubushimangira mu nyungu z'abatuye ibihugu byombi.

Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yo gutangazwa kw’amajwi, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko agiye gusukura ishyaka riri ku butegetsi rya African National Congress (ANC), agakuramo imigirire mibi kugira ngo arwanye ruswa.

Imibare ya nyuma y’ibyavuye mu matora y'abadepite muri Afurika y'Epfo igaragaza ko ANC yayatsinze n’amajwi 58%

Aya amajwi yatumye ANC iza imbere y'andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi arimo irya Democratic Alliance (DA) ryabonye amajwi 21% riri ku mwanya wa kabiri na Economic Freedom Fighters (EFF) ryabaye irya gatatu n’amajwi 11%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage