Yanditswe Sep, 27 2021 18:14 PM | 48,165 Views
Abadepite
bagize Komisiyo y'umutwe w'abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze
y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC bagaragaje ko biteye impungenge kuba minisiteri
y'imari n'igenamigambi yarahombeje leta amafaranga agera kuri miliyari 3 Frw,
biturutse ku mishinga itaratangiriye igihe.
Babigaragaje ubwo bumvaga mu ruhame iyi Minisiteri n'ibindi bigo ku mikoresheze y'umutungo wa Leta, mu gushyira mu bikorwa imishinga imwe n'imwe.
Iyi Komisiyo yagaragaje ko hari inguzanyo zijya mu mishinga ikadindira, leta igatangira kwishyura amande y'ubukererwe, aho kugeza ubu hari amande agera kuri miliyari 3 leta yaciwe ku mishinga yadindiye.
Urugero ni umushinga wa miliyoni 120 z'amadolari wagombaga guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro woherezwa mu mahanga wagombaga gutangira muri 2013 ukarangira muri 2017, kugeza ubu uwo mushinga ukaba utarasozwa.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagize ati “Ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni 120 z'amadolari wajemo ibibazo watangiye mu 2013 kugeza ubu ntabwo urarangira, mu gihe wagombaga kurangira muri 2017, mwumvishe ko Mnecofin twaganiriye ariko kuri uyu mushinga by'umwihariko twaganiriye na RAB ariyo iwushyira mu bikorwa batugaragariza ko hari aho bigeze ariko ibyo bihano birimo amadolari yagiye yishyurwa kuri uwo mushinga, bigaragara ko hatabayeho gukora inyigo neza kuko iyo biza gukorwa neza ibyo bihano byose leta igenda icibwa ntabwo leta yari kubicibwa.”
Hari ibihombo leta ihura nabyo bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'umutwe w'abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC) batumva neza uko biba byagenze.
Depite Mutesi Anita yagize ati “Iyo turi hariya mu nteko bazana imishinga baje kutubwira ngo dutore bazane amafaranga biba byihutirwa, mu buryo udashobora kumva uzi ko bigiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse kandi bikagira icyo bimarira igihugu, ariko wajya kubona bya bindi byihutirwa nibyo bifashe imyaka ubundi mutubwire neza, mujya gusinya ariya amafaranga inyigo zarakozwe?, gahunda yarateguwe neza ni iki gituma habaho ubu bukererwe amafaranga twayabonye kugeza ubwo bidushyira mu bihombo.”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ingengo y'imari muri minisiterri y'imari n'igenambigambi, Ingabire Marie Ange yemera ko hari amakosa yagiye akorwa ariko agiye gukosoka.
Ati “Ndumva ari icyo cyizere nabaha kuri uyu munsi, ko aya amakosa cyangwa uku kutitaho kuri ibi bintu bimwe na bimwe twagiye tugaragarizwa tutazabisubira.”
Ni igisubizo kitakiriwe neza na bamwe mu bagize PAC
Depite Ntezimana Jean Caude yagize ati ‘‘Kuvuga ngo mugiye kubikosora mu by'ukuri ntabwo ari igisubizo, kuvuga ngo mugiye kubikurikiranira hafi ntabwo ari igisubizo niba mutarabikoze mutubwire ngo ntabwo twabikoze ku kigero cyo kuri zero %, niyo mbamvu twemeye uruhare rwacu, tuve hano tumenye ngo ibibazo byose twakira mu nzego z'ibanze, ibibazo bigaragara mu bigo leta ishyiramo amafaranga Minecofin nayo ibifitemo uruhare kugera kuri uru rugero.’’
PAC yakiriye kandi ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare, n'ikigo gishinzwe amasoko ya leta RPPA, ku bibazo bigaragara mu buryo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu gupiganira amasoko.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyabajijwe impamvu raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, igaragaza ko iki kigo cyashyize mu bikorwa inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ku kigero cya 50%, no kuba hari umukozi iki kigo cyishyuriye amadorari ibihumbi 66 nyuma y'amasomo ntakorere ikigo cyamwishyuriye.
Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare, Murangwa Yousouf yagaragaje ko uwo mukozi yajyanywe mu nkinko akaba yareweye kwishyura ayo mafaranga ikigo cyamutanzeho mu gihe cy'imyaka 5.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru